Umuhanzi Nyarwanda The Ben yasuye icyicaro gikuru cya Trace Africa giherereye muri Afrika y’Epfo, yakirwa neza mu buryo butanga icyizere ku muziki nyarwanda nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com. Uruzinduko rwa The Ben kuri Trace Africa avuga ko yarwungukiyemo byinshi bizamufasha mu muziki we.
Kuri uyu wa 9 Kamena 2017 The Ben akigera muri Afrika y'Epfo ku cyicaro cya Trace Africa, yakiriwe neza mu buryo yishimiye cyane. Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Habibi’, yageze muri Afrika y’Epfo asanga ibitangazamakuru bitandukanye bizi ko azaza ndetse bimwakirana urugwiro. Trace Africa ikoresheje urubuga rwa Twitter yatangaje ko yasuwe n'umuhanzi The Ben.
Nkuko yabitangarije Inyarwanda, The Ben yatanze ibiganiro ku maradiyo atandukanye yahise amutumira ndetse anatanga ikiganiro kuri televiziyo imwe. Mu Kiganiro na Inyarwanda.com The Ben yavuze ko yari yagiye muri Afrika y’Epfo muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Sheebah Karungi wo muri Uganda, gusa akaba yari na gahunda yo gushyiraho umuyoboro wihuse uzamufasha kugeza ku antu benshi ibihangano bye. Yagize ati:
Nakiriwe neza mu buryo bushimishije butanga icyizere ku muziki nyarwanda, nasanze amaradiyo menshi yari azi ko ngomba kuza, nakoze ibiganiro ku maradiyo atandukanye na televiziyo imwe . Icyari cyanjyanye ni ugufata amashusho y’indirimbo ariko nshaka no gufata umwanya nkafungura cyangwa nkashyiraho umuyobozi uri Direct uzajya udufasha mu kugeza kuri benshi ibikorwa byacu kuva mu karere kugeza Iburengerazuba, no mu Majyepfo, ibyo byagezweho. Ubu ndi kwitegura gusubira Chicago nko kuwa mbere cyangwa kuwa kabiri.
The Ben kuri Trace Africa
The Ben hamwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye na Sheebah Karungi
TANGA IGITECYEREZO