Ngama Emmanuel rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali yaguze ngo izamwifashishe mu mwaka w’imikino 2017-2018, yavunikiye mu mukino iyi kipe y’umujyi wa Kigali yatsinzwemo na Kiyovu Sport ibitego 3-2 umukino wa gishuti wakiniwe kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Ngama Emmanuel bivugwa ko yamaze kumvikana byose na AS Kigali ariko akaba atarasinya amasezerano, yagize ikibazo ku kaboko k’iburyo ndetse anasohoka mu kibuga ahambiriwe.
Muri uyu mukino, Kiyovu Sport ni yo yatahanye intsinzi iva ku bitego bitatu (3) binjirijwe mu izamu na Isaac Muganza wabonyemo bibiri byaje kwiyongeraho kimwe (1) cyatsinzwe na Moustapha Francis. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ndahinduka Michel bita Bugesera ndetse na Sebanani Emmanuel bita Crespo.
Ngama Emmanuel ubwo yagiraga ikibazo
Umuganga wa AS Kigali amurebera uko bimeze
Yasanze bikomeye aramuhambira
Ngama Emmanuel asohoka mu kibuga
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Lomami Andre rutahizamu wa Kiyovu Sport agurukana umupira
Lomami Andre asatira izamu rya AS Kigali
Umwanya mwiza w'abakinnyi ba Kiyovu Sport bari babonye wo kwigaragaza
Isaac Muganza wa Kiyovu Sport yari ahagaze neza mu mukino
Moustapha Francis yishimira igitego
Isaac Muganza ashaka igitego
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego
Uwimana Emmanuel bita Tiote wa AS Kigali azamukana umupira
AS Kigali yari yugarijwe
Uwimana Emmanuel abuzwa inzira na Karera Hassan myugariro wa Kiyovu Sport
Iradukunda Eric Radu azamukana umupira
Cimanga Pappy azenguruka Karera Hassan
Kiyovu Sport yagereye AS Kigali mu gatebo yagereyemo APR FC
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO