Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011, yagize ibyago abura papa we umubyara witwa Muhikira Longin witabye Imana ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2017 azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’abo mu muryango wa Nyakwigendera Muhikira Longin, ni uko uyu mubyeyi wa Miss Bellange Muhikira yitabye Imana azize indwara ya Cancer. Nyakwigendera yari umusaza ukunda Imana n’abantu, akaba yari atuye muri Gatsata mu mujyi wa Kigali. Miss Irene Muhikira uzwi ku kazina ka Bella, akaba umukobwa wa nyakwigendera, yatorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeri 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu ni we ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi umusimbura.
Nyakwigendera Muhikira Longin
Miss Bellange Muhikira nyampinga wa kaminuza ya UNILAK ari mu gahinda ko kubura Se umubyara
TANGA IGITECYEREZO