Kigali

BIRAVUGWA: Iradukunda ku rutonde rw’abakinnyi bari mu biganiro n’amakipe abashaka mu mwaka w’imikino 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2017 14:28
1


Umwaka w’imikino 2016-2017 mu mupira w’amaguru mu Rwanda usigaje iminsi ibarirwa ku ntoki bigendanye n’imikino isigaje gukinwa kugira ngo abakinnyi babe batangira guhinduranya amakipe ku mugaragaro mu gihe abandi bazasererwa, abandi bagahabwa amasezerano mashya.



Muri iyi nkuru turarebera hamwe abakinnyi bari mu biganiro n’amakipe abifuza mu buryo butarajya ahagaragara bitewe nuko nta mwanzuro nyawo urafatwa ku mpande zombi no kuba basoza ibiganiro bemeranyijwe ko bazavugana neza shampiyona n’igikombe cy’Amahoro birangiye.

Dore abakinnyi bakomeje gushakishwa n’amakipe hategurwa umwaka w’imikino 2017-2018:

1.Iradukunda Bertrand (Bugesera FC)

Iradukunda Jean Bertrand arifuzwa cyane n'ikipe ya Police FC

Iradukunda Jean Bertrand arifuzwa cyane n'ikipe ya Police FC

Iradukunda Bertrand umukinyi ukina aca ku mpande zigana imbere (Winger) mu ikipe ya Bugesera FC kuri ubu amakuru ahari nuko yifuzwa cyane n’ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona. Iradukunda amaze uyu mwaka w’imikino mu ikipe ya Bugesera FC yagezemo akubutse mu ikipe ya APR FC ubwo yari imaze kumwereka ko mu mishinga yayo itamufitemo.

Amaze kugera muri Bugesera FC yahise atangira kwitwara neza ndetse biza no kugira umusaruro watumye ahamagarwa mu igeragezwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu musore arifuzwa cyane na Police FC kuko ibijyanye n’igenda rya Imurora Japhet bisa naho byamaze kurangira bityo akaba yamubera umusimbura mwiza.

2.Niyonkuru Ramadhan (FC Musanze)

Niyonkuru Ramadhan wa FC Musanze ashobora kwegukanwa na AS Kigali

Niyonkuru Ramadhan wa FC Musanze ashobora kwegukanwa na AS Kigali

Niyonkuru Ramadhan umukinnyi wo hagati mu ikipe ya FC Musanze kuri ubu arifuzwa cyane n’ikipe ya AS Kigali yanatangiye kumuganiriza ubwo Musanze FC yari imaze  kuva mu gikombe cy’Amahoro. Andi makuru avugwa kuri uyu musore nuko atari AS Kigali yonyine imushaka cyane kuko ngo na Mukura Victory Sport imufite mu mishinga y’umwaka w’imikino 2017-2018.

Niyonkuru Ramadhan witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, yaje kwizerwa na Antoine Hey amuhamagara mu bakinnyi 41 bakoze igeragezwa mu ikipe y’igihugu Amavubi nubwo bitakunze ko akomeza.

3.Issa Zappy (Nta kipe afite)

Issa Zappy

Issa Zappy myugariro wahoze muri Rayon Sports akaza kuyivamo ayimazemo amezi arindwi (7) kuri ubu aranugwanugwa n’ikipe ya Police FC nk’uko amakuru yizewe agera ku INYARWANDA abivuga kuko uyu musore bivugwa ko ashobora kuba yaranarangije kuvugana n’ikipe hakaba hasigaye gutegereza ko umwaka w’imikino urangira agasinya.

4.Ndayishimiye Celestin (Police FC)

Ndayishimiye Celestin

Ndayishimiye Celestin myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Police FC wari uyumazemo umwaka ayikinira kuri ubu biravugwa ko ashobora gusubira mu ikipe ya Mukura Victory Sport n’ubundi yaje aturukamo.

Ni nyuma yuko uyu mugabo uherutse kwibaruka impanga, yageze muri Police FC ahurirana na Muvandimwe Jean Marie Vianney wagiriwe ikizere agahita yigaragaza bityo birangira atabonye umwanya wo gukina. Abayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sport bakaba baratangiye kumureshya bamwumvisha ko aramutse agarutse kuri sitade Huye yakongera agasubirana umwanya yahozemo dore ko nta musimbura barabona.

5.Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports)

Niyonzima Olivier Sefu

Niyonzima Olivier bita Sefu akina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ndetse kuri ubu akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi 19 Antoine Hey azifashisha ashaka amanota atatu kuri Republique Centre Afrique kuwa 11 Kamena 2017.

Niyonzima kuri ubu biravugwa ko yaba yaranamaze gusogongera ku mafaranga ya Police FC imwifuza mu mwaka w’imikino 2017-2018.

6.Kwizera Olivier (Bugesera FC)

Kwizera Olivier

Kwizera Olivier umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC kuri ubu ashobora kutayigumamo ahubwo agahita asubira muri APR FC yari yaturutsemo, biravugwa ko ashobora gusubira muri iyi kipe bitewe nuko abo yari yizeye (APR FC) ko bazamukorera mu ngata bayitengushye muri uyu mwaka w’imikino binashoboka cyane ko ishobora kubura igikombe utwaramo.

Nyuma yo gusaba imbabazi abanyarwanda muri rusange avuga ko yahindutse kandi ko yifuza kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera yakomeje kwitwara neza birangira anahamagawe na Antoine Hey ndetse kugeza magingo aya ari mu bakinnyi 19 bazaserukira u Rwanda i Bangui.

7.Kayumba Soter na Iradukunda Eric Radu (AS Kigali)

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali

Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali

Iradukunda  Eric Radu

Iradukunda Eric Radu

Kayumba Soter myugariro akaba na kapiteni wa AS Kigali, amahirwe menshi ahari nuko ashobora kuva muri iyi kipe akaba yagana mu ikipe yo muri Qatar imwifuza mu gihe yaba arangije umwaka w’imikino muri AS Kigali. Gahunda z’uyu musore zisa neza n’iza mugenzi we Iradukunda Eric bita Radu nawe wamaze kumvikana n’imwe mu makipe yo muri Qatar.

8.Imurora Japhet (Police FC)

Imurora Japhet

Imurora Japhet umukinnyi ukina ku mpande zigana imbere muri Police FC (Winger) kuri gahunda ze zo gusohoka muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano zigeze ku kigero cya 95% kuko magingo aya yamaze kubona ubutumire bumugaragariza itariki atagomba kurenza ataragera mu ikipe ya Eastern Sports Club Hong Kong.

Uyu musore wageze muri iyi kipe mu mwaka w’imikino 2015-2016 ubwo yari avuye muri FC Musanze, yamaze kubona ibyangombwa byose yasabwaga n’ushinzwe kumushakira akaryo (Manager) ndetse amakuru yizewe nuko tariki ya 7 Nyakanga 2017 uyu musore w’imyaka 28 agomba kuba yageze muri Hong Kong.

9.Serumugo Ally (Sunrise FC)

Serumogo amucikana umupira

Serumogo Ally myugariro w’ikipe ya Sunrise FC kuri ubu ashobora kuba azasohoka muri iyi kipe nyuma yuko amakipe nka APR FC na Rayon Sports amwifuza mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Ikipe ya APR FC irifuza uyu Serumogo kuko Rusheshangoga Michel byamaze kumenyekana ko agomba kugana muri Singida United bityo hagasigara icyuho inyuma ku ruhande rw'iburyo rw’ikipe ya APR FC.

Gusa mu gihe ikipe ya APR FC yarangara gato yazisanga uyu musore yatwawe n’ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikeneye umuntu ukina inyuma iburyo kuko magingo aya nta muntu nyirizina uhakina.

10. Mbonyingabo Régis (Etincelles FC)

Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC

Mbonyingabon Régis myugariro w’inyuma(Iburyo) mu ikipe ya Etincelles FC kuri ubu ari mu mishinga y’ikipe ya Rayon Sports ishaka umukinnyi nyirizina uzayifasha kuri uyu mwanya mu mwaka w’imikino 2017-2018 dore ko izaba inakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Total Champions League).

Rayon Sports yategesheje kuri Serumogo Ally na Mbonyingabo Régis kugira ngo barebe neza niba APR FC koko yabarusha imbaraga ikabatanga muri Sunrise FC bityo nabo bakaba bahita bafata Mbonyingabo murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon7 years ago
    Birababaje kuba Rayon Sport igiye gutakaza Sefu ubuse barabona bazajya bubaka bisenyuka kugera ryari ko isoko ryabakinnyi bo mu Rwanda ari rito niba batakaje Sefu,Djabir,Manzi,Savio,Fiston,Nova,Mustapha na Rooney iraba isenyutse turaba tugaragaye kabisa ngewe ndumutoza sinakongera kuyitoza ubutaha tuzaba nkaba 4 ubuse birababaje hanyuma ukavugango uzajya muri yayindi yamaniyse ngo uzazana murumuna wa Miggy koko biteye agahinda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND