Bishop Rugagi Innocent umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel church yagiye muri Israel ajyana igikapu cyuzuye ibyifuzo by’abantu bo mu Rwanda, ajya kubisengera muri Israel ku rukuta rw’umugisha rwitwa Willing wall.
Bishop Rugagi ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda, by'umwihariko we akaba azwiho gukora ibitangaza ndetse mu minsi ishize yamamaye ku guhanurira abantu imodoka ihenze ya Range Rover bitewe no kwizera k'uwo ahanuriye. Amakuru agera ku Inyarwanda.com atangazwa n’abajyanye na Bishop Rugagi Innocent muri Israel ndetse bikagarazwa n’amafoto yagiye hanze, ni uko uyu mukozi w’Imana yajyanyeyo igikapu cyuzuye ibyifuzo by’abanyarwanda n'abanyamahanga bamutumye ngo ajye kubasengera ku butaka bwera.
Itsinda ryajyanye na Bishop Rugagi muri Israel ryasuye uduce dutandukanye tw’icyo gihugu dufite umwihariko ndetse Imana ngo ikomeje kubiyereka. Willing wall ni urukuta ruri mu mujyi wa Yerusalemu, ni ahantu hahurira abantu benshi cyane baturutse imihanda yose baje gusenga Imana ndetse baje no kuyereka ibyifuzo byabo kuko ari ahantu hatagatifu. Nkuko tubikesha urubuga Abacunguwe rw’itorero Redeemed Gospel church, Bishop Rugagi ubwo yasobanuraga impamvu yajyanye igikapu cyuzuye ibyifuzo by’abanyarwanda, yavuze ko ari isezerano ko umuntu wese uzambariza Imana kuri urwo rukuta azasubizwa. Bishop Rugagi Innocent yagize ati:
(Willing wall) ni urukuta rw’umugisha ni hanini cyane abantu baza bazanye ibyifuzo byabo baje gusenga Imana kandi ni isezerano ko Imana yumva iri mu ijuru ibyifuzo umuntu yazanye hano, nk’uko tubisoma mu gitabo cya 1 Abami 8:39-41: “Nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu bose). Kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho. Kandi n’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe.” Niyo mpamvu nazanye ibyifuzo byose nahawe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose kugira ngo mbyereke Imana kandi ibisubize mu izina rya Yesu, kuko ari isezerano.”
Bishop Rugagi avuga ko Imana asenga izasubiza ibyifuzo by'abanyarwanda bamutumye kubasengera muri Israel
Ku bijyanye n’abantu bagaragaye bambaye ingofero zimenyerewe kwambarwa n’abayisilamu, Bishop Rugagi yavuze ko abo bantu atari abayisilamu ahubwo ko buri wese ugera muri ako gace ategekwa kwambara iyo ngofero. Yagize ati: "Ntabwo ari abayisilamu, nta muntu uza hano atambaye ingofero y’umweru cyangwa umukara. Uwo ari we wese abanza kwambara ingofero. Buriya bwoko bw’ingofero rero ni bwo baba bafite banga abantu baza batitwaje izabo. Uzarebe na Perezida wa Amerika Donald Trump ubwo yazaga gusenga hano bari bamwambitse akagofero k’umukara.”
Bishop Rugagi agaragaye muri Israel asengera ibyifuzo by’abanyarwanda nyuma ya Apotre Gitwaza na we uherutse kujya muri iki gihugu, akikorera ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko ari gusengera igihugu cy’u Rwanda ndetse icyo gihe na we akaba yari yatwaye ibyifuzo by’abanyarwanda batari bacye bamutumye ngo ajye kubasengera. Gusengera kuri uru rukuta, ni ibintu byizerwa n’abakristo batari bacye, gusa hari abandi bavuga ko gutuma umuntu atari ngombwa kuko ngo aho uri hose wasenga Imana ikakumva.
Bishop Rugagi muri Israel hamwe n'ibyifuzo yagiye gusengera
Bishop Rugagi ku rukuta rwa Willing wall asengera ibyifuzo by'abanyarwanda
Muri 2015 ni bwo Apotre Gitwaza yagiye muri Israel yereka Imana ibyifuzo n'ibibazo by'abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO