Umuhanzi Jean Luc Munyampeta ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ageze kure ategura igitaramo cye azakora tariki 12/08/2017 kikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Rwanda Union Mission ugana kuri CHUK.
Umuhanzi Jean Luc Munyampeta umaze imyaka 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye ari gutegura kizarangwa n’umuziki w’umwimerere (Live). Kugeza ubu abahanzi azafatanya nabo ageze kure avugana nabo, amazina yabo akazayatangaza mu gihe cya vuba. Yakomeje avuga ko imyiteguro igeze kure yaba ku ruhande rwe nk'umuhanzi ndetse no ku bacuranzi bazamufasha gucuranga umuziki wa Live.
Abacuranzi bazafatanya na Jean Luc Munyampeta mu gitaramo cye bazobereye gucuranga umuziki wa Live
REBA HANO 'IMANA IRASUBIZA' YA JEAN LUC MUNYAMPETA
TANGA IGITECYEREZO