Mu minsi ishize ni bwo Miss Jojo yateye inambwe asezerana mu murenge na Salim Minani umukunzi we bitegura kubana, nyuma y’iyi ntambwe aba bombi baritegura gukora ubukwe imbere y’imiryango yabo ndetse n’inshuti n'abavandimwe, impapuro zitumira abantu mu bukwe bwabo zikaba zamaze kugera hanze.
Miss Jojo w’imyaka 34 y’amavuko ari kwitegura ibirori by’ubukwe buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017. impapuro z’ubutumire bwo muri ubu bukwe zikaba zamaze kugera hanze ndetse hatangazwa na gahunda yose y’ubukwe. Miss Jojo n'umukunzi we bavuze ko kuri uwo munsi saa saba z’amanywa ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa maze saa kumi n'imwe hagakurikiraho umuhango wo kwiyakira.
Miss Jojo wamamaye muri muzika nyarwanda ni umukobwa warangirije icyiciro cya kabiri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Ni umuhanzikazi mwiza wari ukunzwe mu myaka yatambutse. Nyuma y’igihe kitari gito arangije kwiga ari n’umuhanzi, yaje gutangaza ko ahagaritse ibya muzika icyo gihe bivugwa ko ari uko yari abonye akazi katamuha umwanya. Magingo aya uyu muhanzikazi aritegura kurushinga aho 2017 imusiga murugo rwe rushya.
REBA HANO 'NGANIRIRA' YA MISS JOJO
TANGA IGITECYEREZO