Abasaga 150 bize mu kigo cya College Adventiste de Gitwe barangije mu myaka yatambutse, bituye ineza bagiriwe n’uwari umuyobozi wabo Pasteur Makuza Tebuka Eliel, bajya i we mu rugo ku musura bamushimira ibyiza byose yabakoreye bakiri ku ntebe y'ishuri.
Abantu basaga 150 ni bo bahuriye muri iki gikorwa cy’urukundo, cyabereye i Musanze tariki ya 17/5/2017 mu rugo rwa Pasteur Makuza Tebuka Eliel n’umufasha we Maman Titi. Wari umunsi w’ibyishimo ku mpande zombi nkuko bigaragara mu mashusho n’amafoto. Aba bantu bize muri College Adventiste de Gitwe mu ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo batangiye gutegura iki gikorwa, bihuriza hamwe ku rubuga rwa 'Whatsapp' bategura uko bajya gusura Pastor Makuza bakamwitura ineza yabagiriye.
Abize mu ishuri rya College Adventiste de Gitwe mu rwego mu rwo gushimira Pastor Makuza ku ineza yabagiriye bakiri ku ntebe y'ishuri,bamusuye baramuganiriza ndetse bamugabira inka. Inka yagabiwe harimo izatanzwe n'abantu ku giti cyabo, iyatanzwe n'ihuriro ry'abamusuye bose ndetse n'iyatanzwe n'abavandimwe be. Benshi mu bitabiriye iki gikorwa bishimiye kongera kubonana amaso ku maso nyuma y’igihe kinini bari bamaze batabonana dore ko hari n’abaherukanaga bakiga muri College Adventiste de Gitwe.
Iki gikorwa cy’urukundo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe by'umunezero, abatari bacye bavuga ineza bagiriwe na Pastor Makuza ndetse hari n'abavuze uburyo yajyaga abishingira mu gihe babaga babuze amafaranga y'ishuri. Mu buhamya bwatanze n'umwe mu bari muri iri tsinda yagize at;"Ibyiza mwagiye mutugaragariza byagiye bidukurikirana kandi duhora tubyibuka". Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa baganiriye na Inyarwanda.com badutangarije ko bagiteguye mu rwego rwo kwitura Pastor Makuza Eliel ineza yabagiriye dore ko ngo yababereye umubyeyi mwiza mu gihe cyose bamaze biga mu ishuri rya College Adventiste de Gitwe.
Pastor Makuza hamwe n'umufasha we bakunze kwita Maman Titi
Pastor Makuza yakozweho cyane n’iki gikorwa cy'urukundo asaba abamusuye bose gukomeza kurangwa n’umutima w’urukundo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Makuza Eliel yadutangarije ko yanejejwe cyane no kubona mu rugo rwe hateraniye abantu basaga 150 bize ku kigo yabereye umuyobozi imyaka 13. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, ikintu cyamukoze cyane ku mutima ngo ni ukubona abantu bamushimira akiriho ibyiza yakoze, ibintu bitamenyerewe kuko bikunze kuba ku muntu witabye Imana, akaba ari bwo abantu barondora ibyiza yakoze akiri ku isi. Yagize ati:
Nabyakiriye neza cyane ku buryo kubivuga mu magambo bitajya binyorohera kubona abanyeshuri 150 naherukaga kuyobora 1997-2010 baza kunsura ni ibintu bidasanzwe. Benshi mu bansuye narabibukaga kuko kuri College Adventiste de Gitwe bahize ngifite mu mutwe hafata vuba. Ubundi abantu bashima iyo umuntu amaze gupfa barimo kumusezera akaba ari bwo bavuga ibyiza yakoze ariko bo basa nk’aho bahinduye amateka bagashimira umuntu akiriho kandi ni ikintu cy’ingenzi cyane ntabura kubashimira.
Pasteur Makuza Tebuka Eliel ni umusaza w'imyaka 67 y'amavuko. Yabaye umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe kuva mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2010. Ikigo cya College Adventiste de Gitwe yakozemo giherereye mu karere ka Ruhango, akaba ari ikigo cy'Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi kimaze imyaka isaga 68 kuva gishinzwe. Pastor Makuza yahawe umugisha w'abana batanu ndetse n'abuzukuru bane,kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru akaba atuye mu karere ka Musanze aho abana n'umuryango we.
Reba amafoto y'uko iki gikorwa cyagenze
Bakigerayo iwe mu rugo yarabasanganiye arabasuhuza
Pastor Tebuka Eliel asuhuzanya na Mukiza Bosco uzwi cyane muri koralie Epée de l'Espérance y'i Gitwe
Mama Titi umugore wa Pastor Makuza ibyishimo byaramurenze
Byari ibyishimo bikomeye kuri aba babyeyi n'ababasuye
Bafashe ifoto y'urwibutso na Pastor Makuza
Bahuriye mu rugo rwa Pastor Makuza ari abantu basaga 150
Buri wese wahawe ijambo yibanze ku gushimira Pastor Makuza
Gilbert Uwitonze ni we wigishije ijambo ry'Imana
Yabatereye urwenya avuga uburyo ku ishuri bamwirukanye n'uko yagiye mu biro bya Makuza akiri Directeur akamusaba filime
Maman Titi byari byamurenze
Bahuriye muri College Adventiste de Gitwe barakundana, ubu barashakanye nk'umugabo n'umugore
Niyomugenga Vivien (hagati) ni we wavuze ijambo mu izina ry'abasaga 150 basuye Pastor Tebuka Eliel
Pastor Makuza n'umufasha we byari byabarenze ntibiyumvishaga ukuntu basuwe n'abantu 150
Abana ba Pastor Makuza; Nadia, Joy na Musoda wambaye amadarubindi
Jean de Dieu Munezero yabaye umuyobozi w'abanyeshuri muri AUCA
Pastor Makuza mu ijambo rye yabashimiye cyane igikorwa cy'urukundo bakoze
Bafashe umwanya baririmbana indirimbo bajyaga baririmbira ku ishuri
'Ntajyanye urwibutso rw'amashusho naba mpombye'
Abavandimwe ba Pastor Makuza n'abandi bo mu muryango we
Komite yateguye iki gikorwa
Nta rungu ryari rihari, uhereye ibumoso hari: Verjus Hadelin na Nepo Sibomana (hagati) wari Mc
Sibomana Nepo wari Mc muri ibi birori yabayeho umuyobozi w'abanyeshuri bize muri College Adventiste de Gitwe
Pastor Makuza n'umufasha bahawe impano
Maman Titi yagize ibyishimo bivanze n'amarira
Nyuma yo kuganira banasangiye amafunguro
Banamuhaye igikombe mu rwego rwo kumushimira
Bafashe ifoto y'urwibutso
REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MU RUGO RWA PASTOR MAKUZA TEBUKA ELIE
AMAFOTO: InyaRwanda.com
VIDEO:Musoda Didier
TANGA IGITECYEREZO