Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Ibitego bya Rayon Sports byose byatsinzwe na Moussa Camara wari ukubutse mu bihano (12’ na 55’) mu gihe igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Habimana Yussuf wari winjiye asimbuye.
Ni umukino amakipe yombi yakinaga ashaka intsinzi cyane kuri Rayon Sports yifuzaga kurara mu byishimo by’igikombe. Rayon Sports yakoze amakosa 14 yatumye Mukura itera imipira 14 y’imiterekano (Free-Kicks) mu gihe Mukura yo yatewe imipira 13 yavuye mu makosa yakoze.
Ivan Minaert utari ufite Ally Niyonzima ufite amakarita atatu y’umuhondo, yaje kugira ikibazo ku munota 23’ akuramo Manirareba Ambroise wagize imvune amusimbuza Shyaka Philbert wanitwaye neza ku ruhande rw’ibumoso.
Habimana Yussuf (78’) na Samba Cedric (67’) bagiye bahabwa amakarita y’imihondo bitewe n’amakosa atababarirwa bakoze mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports Niyonzima Olivier Sefu yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 52’ mbere ya Kwizera Pierrot wayihawe ku munota wa 52’.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Nova Bayama yasimbuye Nsengiyumva Moustapha (72’). Ku ruhande rwa Mukura, Shyaka Philbert yasimbuye Manirareba Ambroise (23’), Ibrahim Nshimiyimana asimburwa na Arstide Habihirwe (70’) mu gihe Habimana Yussuf yasimbuye Kwizera Tresor.
Abamotali babaye bahagaritse akazi
Abafana binjira
Umufana wa Rayon Sports agana muri sitade ya Kigali
Umufana yisize amabara ya Rayon Sports
Itsinda ry'abafana ba Rayon Sports
Mu nzira zigana kuri sitade ya Kigali
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
11 ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abatoza bumvikana aho amakipe yabo ari bwicare (abasimbura)
11 ba Rayon Sports bari batumwe igikombe
Rwatubyaye Abdul yabanje ku ntebe y'abasimbura
Abafana ba Rayon Sports
Sitade yari yakubise yuzuye
Ubwo Mukura yakoraga isengesho
Kwizera Pierrot uwamwita chef wa Coup Franc uyu mwaka ntiyaba akabije
Mazimpaka Andre ni we wari kapiteni wa Mukura VS
Abafana bamanika ibyapa byanditseho amagambo yuko batwaye igikombe
Nahimana Shassir agorana n'abugarira muri Mukura
Moussa Camara ni we wakoze akazi ko gushimirwa n'abafana ba Rayon Sports
Moussa Camara yigaragaje nyuma yo kuva mu bihano
Habimana Yussuf ni we waboneye Mukura VS igitego
Abafana bagana aho SKOL yari ibategereje
Abafana bishima
Masud Djuma yishimye aryama hasi
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe bazashyikirizwa ku mukino utaha bazakira
AMAFOTO:Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO