Ikipe ya Police FC yongeye kugwa miswi na APR FC nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017.
Byategereje umunota wa 55’ kugira ngo Nshimiyimana Imran wahoze muri Police FC afungure amazamu ku nyungu za APR FC kuko amakipe yombi yari yarangije igice cya mbere ari 0-0. Nyuma y’iminota icumi ubwo byari bigeze ku munota wa 65’, Usengimana Danny yinjije igitego cyaturutse kuri coup franc yatewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney.
Police FC yari yaserukanye umwambaro mushya, yakomeje kugorwa n’imipira myinshi ya APR FC yacaracaraga mu rubuga rwabo ariko Twagizimana Fabrice Ndikukazi wari mu mutima w’ubwugarizi ababera umucunguzi nyuma y’igihe yari amaze arwaye urutugu.
Seninga Innocent wari wakiriye umukino yari yagaruye kapiteni Twagizimana Fabruce bituma Umwungeri Patrick abanza hanze mu gihe Mushimiyimana Mohammed yabanje mu kibuga akina inyuma y’abasatira bikaza gutuma Biramahire Abdey abura umwanya mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga nubwo yaje kujyamo ku munota wa 60’.
Ku ruhande rwa Jimmy Mulisa yari yakaniye umukino ashingiye hagati mu kibuga kuko yafashe Mukunzi Yannick na Nshimiyimana Imran akababanza mu kibuga nk’abakinnyi bakina nimero gatandatu bose (Deux Casseurs).
Ikipe ya Police FC yari mu rugo yakoze amakosa umunani (8) mu gice cya mbere inakora andi atandatu (6) mu gice cya kabiri. Aya makosa yose uko ari 14 yatumye APR FC itera imipira 14 y’imiterekano. Police FC kandi yabonye koruneri imwe (1) mu gice cya kabiri kuko mu gice cya mbere nta n’imwe yabonye. Mu makosa 14 Police FC yakoze muri uyu mukino, byayiviriyemo gucyura amakarita abiri y’imihondo harimo iyahawe Imurora Japhet ku munota wa 84’ n’iyahawe myugariro Habimana Hussein ku munota wa 86’ w’umukino.
APR FC yakoze amakosa icyenda (9) mu gice cya mbere n’andi makosa atanu (5) mu gice cya kabiri, ibi byatumye Police FC itera coup franc 14 mu mukino wose.
Muri gahunda zo gusimbuza, Biramahire Abedy yasimbuye Mushimiyimana Mohammed ku munota wa 60’ mu gihe Imurora Japhet yasimbuwe na Muzerwa Amin ku munota 89’ ku ruhande rwa Police FC.
Ku munota wa 68’ Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga asimbura Hakizimana Muhadjli utagize byinshi agaragaza mu mukino. Rugwiro Herve yagize ikibazo ubwo yakizaga izamu Danny Usengimana atsinda igitego, yasimbuwe na Usengimana Faustin ku munota 58’ mu gihe Tuyishime Eric yasimbuye Sibomana Patrick Pappy.
Aya makipe yanganyije igitego 1-1 nyuma yo kuba mu mukino ubanza bari banganyije ibitego 2-2 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali.
11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Police FC: Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice ©, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana Eric, Mico Justin, Imurora Japhet, Mushimiyimana Mohammed na Usengimana Danny.
APR FC:Emery Mvuyekure (GK), Rusheshangoga Michel ©, Bizimana Djihad, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Sibomana Patrick, Imanishimwe Emmanuel, Hakizimana Muhadjili na Issa Bigirimana.
Rusheshangoga Michel yitoza uko ari burekure amashoti
Abandi bakinnyi ba APR FC bishyushya
Iyo Ngabo Albert atakinnye Rusheshangoga Michel niwe uba uyobora abakinnyi ba APR FC (Captain)
Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni mukuru wa Police FC nawe yari yiteguye buri kimwe
Imurora Japhet bamutunganyiriza akaguru
Seninga Innocent n'abo bafatanya gutoza Police FC
Nzarora Marcel umunyezamu wa mbere wa Police FC yishyushya
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC aganira utwanyuma na Rwasamanzi Yves umutoza wungirije
Seninga Innocent abwira abakinnyi ibanga rya nyuma
Seninga Innocent asubiramo neza amayeri ku rupapuro
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba APR FC
Abasimbura ba Police FC
Abatoza ba Police FC bari bambaye umwambaro mushya uretse Seninga nk'umutoza mukuru
Kimenyi Yves umunyezamu wa gatatu wa APR FC yari yaje mu bakinnyi 18 asimbuye Ntaribi Steven
Abakinnyi bisuganya mbere yo guseruka mu kibuga
Kuva ibumoso: Habimana Hussein (2), Nizeyimana Mirafa (4) na Mico Justin (8)
Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga
Abakapiteni b'amakipe yombi
Abandi bakinnyi basohoka
Isengesho rihabwa umwanya mbere yo kwinjira mu kibuga
Nizeyimana Mirafa yambaza iyamuremye ku nshuro ye ya kabiri ahura na APR FC kuva yagera muri Police FC
Abakinnyi basuhuza abasifuzi
Abakinnyi basuhuzanya
Emery Mvuyekure umunyezamu wa mbere wa APR FC wahoze muri Police FC
Abakapiteni n'abasifuzi
Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC nawe yahoze muri Police FC
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Nizeyimana Mirafa acunga ingendo za Bizimana Djihad mu rubuga rwa Police FC
Sibomana Patrick Pappy umwe mu bakinnyi ba APR FC bigaragaje mu gice cya mbere
Habimana Hussein wa Police FC ahangana na Hakizimana Muhadjili wa APR FC
................Bakomeje kugereka
Habimana Hussein amaze kuwumwaka neza ahita reba aho yawutanga
Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yugarira
Imurora Japhet azamukana umupira
Issa Bigirimana yazitiwe na Habimana Hussein
Issa Bigirimana byarangiye aguye
Ishimwe Claude wari umusifuzi wo hagati yemeje ko nta kosa Habimana yakoze
Mushimiyimana Mohammed wa Police FC atanga amabwiriza
Iyo bagiye gutera koruneri biba ari ishiraniro imbere y'izamu
Mushyire ballon hasi!!!!!!!!!!!!!! Mutuze!!
Mpozembizi Mohammed azamukana umupira ahunga Sibomana Patrick
Mpozembizi Mohammed atakamba ku musifuzi ati ntumpe ikarita twaba dushize
Seninga Innocent yerekana iyeri ryo gukomeza bakina banyuranyuranamo arikio bibuka kugarira
Aha aba yereka abakinnyi ko bagomba kujya bafata umuntu bamuturute inyuma bakamwambura umupira kuko ashobora kubasiga mu gihe bamuhagaze imbere
Imanishimwe Emmanuel afata mu mugongo Imurora Japhet
Habimana Hussein yaraguye ababara imikaya
Seninga Innocent abwira Nizeyimana ibanga ryo gukoresha hagati
Igice cya mbere kirangiye abakinnyi baruhukira mu kibuga
Umufana wa APR FC yishimye mu bandi
Abafana bari bitabiriye
Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi
Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'iguhugu Amavubi
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yandika abakinnyi bahagaze neza
Kalisa Adolphe Camarada SG APR FC kumwe na bagenze be bafatanya mu kuyobora ikipe ya APR FC
Eric Nshimiyimana umutoza wa AS KIGALI
CIP Mayira Jean de Dieu SG wa Police FC inyuma ye hari hicaye Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sportrs wanakoze aka kazi muri Police FC
APR FC ubwo bishimiraga igitego
Danny Usengimana amaze kwishyura
Abafana
Abiga muri IPRC Kigali
Umufana yerekana umwambaro wa Nizeyimana Mirafa
Muvandimwe JMV yafashe Rusheshangoga Michel mu ikabutura yanga ko amucika
Bongeyeho iminota ine(4')
Abafana ba Rayon Sports bari bagiye kumwaza APR FC
Abafana ba Rayon Sports bajya kwiyakira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO