Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze guhagarika Masud Djuma wari umutoza mukuru w’iyi kipe igihe kingana n’iminsi bazakinamo imikino ibiri (2) azira kuba atarafashije iyi kipe gusezerera Rivers United muri CAF Total Confederations Cup.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2017 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Masud Djuma yahagaritswe ku mirimo ye, inyarwanda.com tukimenya aya makuru twegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze ku muvugizi w’iyi kipe adusobanurira byinshi ku mpamvu yatumye bahagarika Masud Djuma ndetse n’igihe azamara mu gihano.
Gakwaya Olivier umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yahamije ko bahagaritse Masud Djuma icyumweru kimwe bamukebura ngo yibutswe ku masezerano ye ndetse anibutswe ko umusaruro we ari mucye muri iyi minsi. Gakwaya Olivier yagize ati ” twamuhagaritse icyumweru, ni umusaruro mucye ikindi ni uko hari ukwibutswa ibikubiye mu masezerano ye, imikoranire na staff bakorana ndetse nubuyobozi.”
Uyu munyamabanga wa Rayon sports yabajijwe niba nyuma y’icyumweru uyu mutoza azagaruka mu kazi ke, yemeza ko icyumweru bamuhaye nikirangira azagaruka.
Masud Djuma akaba yamaze gushyikirizwa ibaruwa ikubiyemo ibihano n'ibyo yahaniwe byose.
UMVA HANO GAKWAYA OLIVIER ASOBANURA UKO IKIBAZO KIMEZE
Amakuru agera ku INYARWANDA ko Masud Djuma yari yijeje ubuyobozi bw’iyi kipe ko azakuramo Rivers United ubwo yari imaze kubatsinda ibitego bibiri mu mukino ubanza. Rayon Sports baje kumukorera buri kimwe cyasabwa ngo ariko ubu baramushinja kuba yarabatengushye.
Masud Djuma kandi uretse kuzira kuba Rayon Sports itaragiye mu matsinda, hariyongeraho kuba ngo yarafashe umwanzuro wo gukinisha Mugisha Francois Master mu mukino wa Rivers United akicaza Niyonzima Olivier Sefu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017, Rayon Sports ifite umukino igomba gukinamo na Rugende FC mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza bayinyagiye ibitego 9-0.
Kugeza ubu mu mukino 22 imaze gukina muri shampiyona, Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 55 imbere ya APR FC ifite amanota 50 n’umwanya wa kabiri mu mikino 24 imaze gukina.
Masud Djuma ubwo yari ku mukino wa Rivers United i Kigali
TANGA IGITECYEREZO