Quelque part bar and restaurant ni risitora ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali mu gutanga serivise zinoze no kugira amafunguro utasanga ahandi.
Iyi resitora muri iyi minsi yimakaje imbere kongerera ingufu imyidagaduro n’ibikorwa bisusurutsa abantu muri Quelque part ndetse n’ibijyanye no kurushaho kunoza servise zijyanye n’amafunguro bategura.
Isuku ntagereranywa uyisanga muri iyi resitora
Ababishaka, biyakira banumva akayaga n'amafu bya Kigali
Ku bijyanye n’amafunguro, kuri ubu Buffet yo muri Quelque part iboneka guhera saa sita kugera saa cyenda aho wiyarurira ibyo ushaka biherekejwe n’icyo kunywa kandi ku giciro cyiza, kandi bakaba bafite umwihariko wo gutegura amafunguro atandukanye arimo aya kinyafurika kandi bakayategurira ahantu ureba.
Ibyo kunywa binyuranye nabyo muri Quelque Part birahari
Ku bijyanye n’imyidagaduro nkuko duherutse kubitangarizwa n’ubuyobozi bw’iyi resitora guhera kuwa Mbere ku mugoroba abagana Quelque part bazajya basusurutswa mu njyana ituje ya slow, kuwa Kabiri n’injyana ya Rock ndetse na jazz, kuwa Gatatu ni injyana ya Rumba, kuwa Kane ni karaoke hamwe na Frank ndetse na band ye hakazajya haba hari umwihariko(ladies night) ku bakobwa bahagera hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri bahabwe icyo kunywa cya mbere ku buntu(cocktail).
Muri weekend nabwo bizajya biba bishyushye aho kuwa Gatanu ari uruvangitirane rw’indirimbo hamwe n’aba DJs batandukanye, kuwa Gatandatu abagana Quelque part bazajya bataramirwa n’abahanzi batandukanye naho ku cyumweru babasusurutse mu njyana ya salsa.
Ku bafite ibinyabiziga nabo umwanya wabo(parking)urateganyijwe
TANGA IGITECYEREZO