Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umukinnyi mpuzamahanga wo hagati mu ikipe ya Gormahia (Kenya) n’ikipe y’igihugu Amavubi, yageneye ubutumwa ikipe ya Rayon Sports abumvisha ko batsinda umukino bakabona itike nk’uko Amavubi yabigenje akuramo Congo Brazzaville kuri penaliti.
Ni mu gihe ikipe ya Rayon Sports ifite urugamba rutoroshye imbere ya Rivers United aho iyi kipe yambara ubururu n’umweru (Rayon Sports) isabwa byibura gutsinda ibitego bitatu ku busa cyangwa ikinjiza bibiri bagatera penaliti.
Iyi mibare isa neza n’iyo ikipe y’igihugu Amavubi yari ifite ubwo yatsindwaga na Congo Brazzaville ibitego 2-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2015 cyabereye muri Equatorial Guinea. Umukino wakiniwe Pointe Noir kuwa 20 Nyakanga 2014.
Tariki ya 2 Kanama 2014 nibwo u Rwanda rwishyuye ibi bitego nyuma hitabazwa penaliti zarangiye u Rwanda rwinjije eshanu (5) kuri enye (4) za Congo Brazza, umukino wabereye kuri stade Regional ya Kigali i Nyamirambo, nubwo nyuma u Rwanda rwaje guhagarikwa ruzizwa amakosa yo gukinisha Dady Birori mu mukino wari wabanje nyamara afite imyirondoro ibiri inyuranye.
Ibi Mugiraneza Jean Baptiste yabyuririyeho asanga ikipe ya Rayon Sports igomba kwiremamo ikizere kandi ko ngo bishoboka cyane mu mupira w’amaguru. Uyu mugabo yabifurije amahirwe ababwira ko ibitego byose waba watsinzwe hanze wabyishyura uri mu rugo.
Ubutumwa Mugiraneza Jean Baptiste yageneye Rayon Sports
Rayon Sports irakora imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu kuko izakira Rivers United kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro
Rivers United yageze mu Rwanda ndetse iri gucumbika muri Hill View Hotel
TANGA IGITECYEREZO