Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Emmy yashyize hanze indirimbo ye nshya yakoranye na Princess Priscillah bakayita ‘Wabaga he’. Iyi ndirimbo ikijya hanze yasamiwe hejuru n’abakunzi ba muzika nyarwanda bari basanzwe bazi iyitwa ‘No kiss Baby’ ya Patoranking na Sarkodie bashinja Lick Lick wacuranze 'Wabaga he' kwigana iyo yindi.
Ibi byatumye Inyarwanda.com ishaka izi ndirimbo zombi ngo izumvishe abasomyi bayo bumve neza niba koko impaka zakuruwe n’izi ndirimbo zifite ishingiro.
Iyi ndirimbo ya Emmy niyo ya mbere yari akoranye na Princess Priscillah kuva batangira umuziki bakaba barayikoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bose basigaye batuye, iyi ndirimbo byitezwe ko amashusho yayo azajya hanze mu minsi ya vuba dore ko batangiye no kuyamamaza, yakozwe inacurangwa na Lick Lick umugabo w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu gukora indirimbo zakunzwe hano mu Rwanda.
UMVA HANO WABAGA HE YA EMMY NA PRINCESS PRISCILLAH
UMVA HANO 'NO KISS BABY' YA PATORAKING NA SARKODIE
Ibyo kwigana izindi ndirimbo uko zicuranze byagiye bivugwa cyane ku bahanzi ba banyarwanda ariko ntibyari biherutse kuvugwa cyane muri muzika nyarwanda. Inshuro nyinshi byagiye bivugwa, abahanzi wasangaga batemeranya n'ababashinjaga kwigana uko indirimbo z'abandi ziba zicuranze ahubwo bo bagahamya ko baba bakoze akazi kabo byahuza nuko umuziki utarenza amanota arindwi hakaba ubwo byenda gusa ariko benshi bavugaga ko batajya bigana indirimbo z'abandi nubwo abakurikiranira hafi rimwe na rimwe bemeza ko aba bahanzi hari igihe babikora babizi neza kubihaka bikaba ukwigiza nkana.
TANGA IGITECYEREZO