RFL
Kigali

Beauty For Ashes yashyize hanze amashusho ya ‘The Cross’ inifuriza abantu bose pasika nziza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2017 13:14
0


Itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘The Cross’ nyuma y’iminsi ibiri gusa amajwi y'iyi ndirimbo agiye hanze. Amashusho y’iyi ndirimbo yageze hanze kuri iyi pasika tariki 16 Mata 2017.



The Cross ni indirimbo ya Beauty For Ashes yumvikanamo cyane ijwi rya Amanda Fung umugore wa Kavutse Olivier ndetse akaba ari we utera ibitero byinshi by'iyi ndirimbo. Ni indirimbo ivuga ku kwitanga kwa Yesu Kristo wemeye gusiga icyubahiro yari afite mu ijuru akaza ku isi akabambwa ku musaraba w’isoni mu rwego rwo gucungura abatuye isi, akikorera ibyaha by’abatuye isi bose, agatukwa ndetse akavumwa mu gihe we yari umwere.

Iyi ndirimbo The Cross inavuga ku ntsinzi ya Yesu Kristo wapfuye akazuka nyuma y’iminsi itatu, agatsinda urupfu na Satani, ubu akaba yicaye iburyo bw’isumbabyose aho ari kwitegura kubana n’abo yacunguje amaraso ye. Ubwo basangizaga abantu amashusho y’iyi ndirimbo, abagize Beauty For Ashes baboneyeho kwifuriza abantu bose by’umwihariko abakristo kugira pasika nziza bibuka kuzuka kw’Umwami wabo Yesu Kristo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO THE CROSS YA BEAUTY FOR ASHES

REBA HANO LYRIC VIDEO YA THE CROSS YA BEAUTY FOR ASHES

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND