Ku bakunzi ba ruhago bakurikiye imikino y’igikombe cy’ibihugu by’i Burayi giheruka kubera mu Bufaransa mu 2016, bibuka ijoro ritangaje ryo ku wa 27 Kamena 2016 ubwo ikipe y’ikirwa cya Iceland itarahabwaga n’amahirwe yo kurenga amajonjora yasezereraga Ubwongereza muri 1/8 cy’irangiza.
N’ubwo iri joro ryabaye inca mugongo ku bongereza n’abafana b’ikipe y’igihugu y’abongereza, ku rundi ruhande byari ibyishimo ndengakamere n’amateka adasanzwe ku baturage bo muri Iceland yaba abari bari muri stade baje gushyigikira abakinnyi babo ndetse n’abari mu kibuga. Nyuma y’amezi 9 rero uyu mukino ubaye, kuri ubu ngo muri Iceland batangiye kubona imbuto z’ibyishimo by’iryo joro aharimo havuka abana benshi kuva muri weekend ishize.
Ibyishimo bagize muri iri joro ni amateka akomeye yaranze igikombe cy'u Burayi 2016
Nkuko ibitaro bitandukanye byagiye bibitangaza ngo kuva muri weekend ishize ibitaro byagiye byakira ababyeyi benshi bibaruka ndetse urugero nko mu bitarao bya Icelandic hospital ngo ni ubwa mbere basohoye abana benshi bavukiye mu gihe kimwe.
Ahandi ni mu bitaro bya Landspitali University Hospital mu murwa mukuru w’iki gihugu aho naho mu byumba by’ababyeyi babyara bari bafite akazi katoroshye ku kwita ku mubare munini mu buryo budasanzwe ndetse umwe mu badogiteri bo muri ibi bitaro witwa Asgeir Petur Porvaldsson yagerageje guhuza ibi n'iyi ntsinzi y'amateka igihugu cyabo cyagize mu gikombe cy'i Burayi.
Iyi nstinzi yashenguye abongereza
Vikings ikipe y'igihugu ya Iceland n'imifanire y'abafana bayo ni kimwe mu bindi bihe by'ingenzi byaranze igikombe cy'i Burayi giheruka
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO