Nkurunziza Gustave wari umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yamaze kwegura kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.
Mu ibaruwa INYARWANDA ifitiye kopi, Nkurunziza avuga ko nta yindi mpamvu itumye yegura usibye impamvu ze bwite (atashatse gutangaza).
Ni nyuma yaho kuwa 4 Gashyantare 2017 atorewe manda ya kabiri y'imyaka ine (4) yo kongera kuyobora iri shyirahamwe ariko nyuma yaje kugezwa mu nkiko akekwaho kuba yarakoresheje imbaraga za ruswa kugira ngo atsinde amatora nubwo yaje kugirwa umwere.
Iyegura rya Nkurunziza rije rikurikira irya Hatumimana Christian wari umunyamabanga mukuru uheruka kwegura kuri uyu mwanya avuga ko yabonye akandi kazi.
Ibaruwa Nkurunziza yandikiye abanyamuryango abamenyesha ko yeguye
TANGA IGITECYEREZO