Uwizeyimana Leon na Uwimana Samuel ni impanga, bose ni aba producers (Batunganya indirimbo muri studio). Ku itariki ya 17 Werurwe 2017 Sam yari mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi bize mu ishuri rya muzika ku Nyundo. Nyuma yo kwambara ikanzu,twaraganiriye atubwira uburyo ashimishijwe no kuba arangije kwiga ibintu yamye akunda cyane kuva cyera.
Si ibyo gusa, ahubwo yanatubwiye uburyo igihe yabonaga amahirwe yo kwiga muri iri shuri habuze gato ngo aya mahirwe ayabure ariko akaza gutabarwa n'impanga ye basa cyane ku buryo bitoroshye kubatandukanya.
Uwimana Samuel ubwo yari agiye gufata impamyabushobozi ye yari agaragiwe n’iyi mpanga ye Uwizeyimana Leon, umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari wamaze kumenya iby'aba basore b'impanga, yarabegereye maze bamutangariza uko byagenze. Samuel yagize ati
”Ndangije gukora ikizami kinyinjiza hano nagize ibyago ndafungwa (byari gutuma mpita ntakaza burundu aya mahirwe nari nabonye), igihe nari mfunze umuvandimwe wanjye yaraje arahambera igihembwe cyose anankorera ikizamini, aho mfunguriwe ngaruka ku ishuri na we yigira muri gahunda ze.”
Uyu munyeshuri yanatubwiye ko ubuyobozi bw’ikigo butahise bubitahura ariko hashize iminsi baje kubikeka ndetse basanga byaranabaye koko gusa ngo babonye n'ubundi Samuel (Wa nyawe) yaragarutse kwiga kandi akiri ku rwego rwiza mu myigire bituma batamwirukana ahubwo baramugumana.
Leon na Samuel (wambaye imyenda y'abasoje amashuri) ku munsi wo guhabwa impamyabushobozi ku Nyundo
Leon wigeze kwiga mu mwanya wa Samuel igihembwe cyose na we yatangaje ko koko ibyo byabaye, ariko ko byaje bibatunguye agahita afata umwanzuro wo gutabara umuvandimwe we akahamubera kugeza igihe azafungurirwa kuko bombi bari basanzwe bakora umuziki byinshi babizi. Leon akaba yasoje avuga ko yanezerewe cyane kubona umuvandimwe arangije amashuri ye akaba agiye kuza bagakomeza gufatanya bakiteza imbere kurushaho.
REBA AGACE K'IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABA BASORE B’IMPANGA
TANGA IGITECYEREZO