Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi kandi isa nk’iyabimburiye andi madini yazanywe n’abakoloni b’abazungu mu Rwanda. Inyarwanda yatembereye i Save ahubatswe misiyoni ya mbere kugira ngo yereke abanyarwanda uko byifashe nyuma y’imyaka 117 iyi misiyoni yashinzwe.
Mbere y’uko abazungu baza mu Rwanda, abanyarwanda bemeraga Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda ndetse bakabandwa bakanaterekera. Mu mwaka wa 1900 ni bwo abazungu batangiye kwigisha abanyarwanda ibya kiliziya Gatolika ndetse bitangirana n’ishingwa rya misiyoni ya Save, ari nayo ya mbere mu Rwanda yaje gukurikirwa n’iya Zaza na Nyundo muri 1902.
Iyi misiyoni ya Save iherereye mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Save, mu gikari hariyo amacumbi y'abapadiri, mu rubavu rwayo hari amashuri abanza ya Save A, ukomeje inyuma hari ikigo cy'amashuri cya TTC Save, munsi y'umuhanda hakaba kaminuza Gatolika y'uRwanda. Imbere yayo hari kiliziya nini ari nayo isengerwamo ubu, naho mu rundi rubavu rwayo hari amazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye bya paruwasi.
Muri 1903 habatijwe abakiristu 49 i Save ndetse hashingwa misiyoni ya Rwaza na Mibirizi, Kabgayi yo yashinzwe muri 1906. Uwavuga aya mateka ya kiliziya Gatolika mu Rwanda ntiyayarangiza dore ko ari maremare, gusa iyo ugitunguka i Save ahaherereye iyi misiyoni ya mbere, usanga hakikijwe n’ibindi bikorwa byinshi bya kiliziya Gatolika byiganjemo amashuri ya kiliziya, amwe muri yo afashwa na Leta.
Iyi nyubako yubatswe n’abazungu batangiza kiliziya Gatolika mu Rwanda ubu ikoreshwa nka chapelle nyuma y’uko imbere yayo hubatswe indi yagutse kurushaho ariyo isengerwamo ubu.
Reba mu mafoto uko inyubako ya misiyoni ya mbere ya kiliziya gatolika mu Rwanda imeze ubu nyuma y’imyaka 117:
Iyi ni yo misiyoni ya Save abazungu bubatse bwa mbere, yaravuguruwe
Uyirebeye mu rundi ruhande
Mu nguni y'iruhande hariyo ishusho ya Bikiramariya
Hejuru hariyo ishusho ya Yezu n'umusaraba ukunze kuba ikimenyetso kiranga insengero za gikristu
Ibyatsi byarashokonkoye hejuru y'urusengero rwa misiyoni ya Save
Hirya hari andi mazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye bya paruwasi
Ku muryango hariho ikirango cyahashyizwe muri 2000 ubwo hizihizwaga yubile y'imyaka 100 kiliziya gatolika yari imaze mu Rwanda
Ni uku imbere hameze ugitunguka mu muryango
Ni hato ku buryo ubu hagenewe amasengesho yihariye (chapelle), nta misa zisomerwamo
Biragaragara ko yavuguruwe, mu mwaduko w'abazungu bakundaga kubakisha amategura
Umuryango muto usohoka
Umuryango munini
Imbere yayo hubatse indi kiliziya isengerwamo ubu
Iyo ugana kuri paruwasi ya Save ubanza gutambuka kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save
Iyo uharenze utambuka kuri Ecole Technique St Kizito
Ibumoso ni muri E.T.S naho i buryo ni mu kigo cy'ababikira
Hahita hakurikiraho College Immaculee Conception
Aha hakurya y'umuhanda ni ku ishuri ribanza rya Save B
Ubura akagendo kagufi ngo ugere kuri paruwasi ya Save
Paruwasi ya Save ni uku igaragara ukihatunguka. Uwo musaraba wo hejuru ni uwo kuri ya nyubako ya cyera iri inyuma
Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace @Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO