RFL
Kigali

Korali Light Gospel igiye kumurika Album ya mbere y’amashusho mu gitaramo yatumiyemo Patient Bizimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2017 14:00
0


Korali Light Gospel yateguye igitaramo cyo kumurika album ya mbere y’amashusho yitwa ‘Yansezeranyije byinshi’ ikubiyeho indirimbo z’iyi korali zakunzwe n’abatari bacye aho twavuga nka Mfite ishimwe, Niba mwarasongogeye, Urera, Ubuturo n’izindi.



Rutagengwa Emile, umuyobozi wa Light Gospel choir yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 kikazabera mu Gakinjiro kuri Bethesda Holy church kuva isaa cyenda z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu. Muri iki gitaramo, Light Gospel choir izaba iri kumwe na Patient Bizimana, Healing worship team n’andi makorali abarizwa muri Bethesda Holy church.

Abajijwe na INYARWANDA impamvu mu bitaramo byinshi bibera kuri Bethesda Holy church Patient Bizimana na Healing worship team ari bamwe mu bakunze gutumirwa cyane byongeye bakaba bari mu bo bafatanya na Light Gospel choir muri iki gitaramo cyayo, Rutagengwa Emile yagize ati”Patient Bizimana ni inshuti yacu ni umuramyi dukunda kandi twemera, Healing worship team nabo ni inshuti zacu, urumva iyo ufite umunsi mukuru utumiramo inshuti zawe,.. kandi tuba twumva twafatikanya ibyiza byose dufite."

Korali Light Gospel igizwe n’abaririmbyi 85 barimo abagabo, abagore, abakobwa n’abasore.Inyarwanda.com yabajije impamvu bahisemo iri zina, Emile Rutagengwa adusubiza muri aya magambo (..)Twumvise dushimishijwe n’iryo jambo duhitamo kwitwa iryo zina ry’umucyo, turi umucyo w’isi, ni nacyo duharanira cyane kugira ngo umucyo w’Imana urusheho kuba muri twebwe nuko tumurikire isi."

Inyarwanda.com yabajije Emile Rutagengwa ibanga Light Gospel choir yakoresheje kugira ngo ibashe gukora amashusho y’indirimbo zayo mu gihe gito imaze, mu gihe hari amakorali usanga amaze imyaka 20 kuzamura nta ndirimbo n’imwe y’amashusho ifite. Yadutangarije ko Imana yabagiriye ubuntu ikabahuza n’umu producer wakunze indirimbo zabo akemera kubakorera amashusho. Ati:

Dutangira kuririmba ntabwo twatangiye mu bushake bwacu ahubwo hari ibyabayeho kugira ngo Imana ireme umurimo wayo , icyo rero twakigendeyeho cyane dukomeza kugira iryo shyaka,dukomeza kwizera Imana, ntabwo natwe twumva ukuntu twaba turangije iyi album, twakoraga imwe, tugakora eshatu, tuza guhura n’umuntu witwa Apotre (producer Apotre)aratubwira ati izi ndirimbo ni nziza reka mbakorere amashusho hanyuma ibindi tuzabivugane nyuma zarakunzwe zaragiye hanze.

REBA HANO YANSEZERANYIJE YA LIGHT GOSPEL CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND