Gustave Nkurunziza uherutse kongera gutorerwa manda yo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) na bagenzi be bakorana barimo na Hatumimana Christian umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe barekuwe nyuma yo gusanga ibyaba bya ruswa bashinjwa bitabahama.
Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Kane, tariki 2 Werurwe 2017 ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge,abacamanza basanze ubushinjacyaha butaratanze ibimenyetso bifatika bishinja aba bayobozi , harimo kuba butaragaragaje uwakiriye ruswa n’icyo yatangiwe. Aba bayobozi byavugwaga ko bagiye umugambi wo gutanga ruswa mu matora ya manda nshya ya Nkurunziza Gustave, amatora yabaye kuwa 4 Gashyantare 2017.
Bashingiye kuri iyo ngingo yo kuba abashinjacyaha batagaragaza neza umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakiriye iyo ruswa, abacamanza bategetse ko Nkurunziza Gustave uyobora FRVB, Hatumimana Christian umunyamabanga wa FRVB n’Uwera Jeannette umubitsi w’ishyirahamwe ndetse na Mukundiyukuri Jean de Dieu umuyobozi muri komite Olemike na siporo mu Rwanda barekurwa ndetse ko hagize ikindi bashinjwa kijyanye n’ibi bazaburana bari hanze.
Kuwa 9-10 Gashyantare 2017 ni bwo aba bayobozi bose bari bamaze kugezwa mu maboko ya Polisi y’u Rwanda bazira kuba ngo mu matora Nkurunziza Gustave yatsinzemo Karekezi Léandre haba harajemo ibijyanye na ruswa ndetse abakurikiranira hafi imikorere n’imigenzereze ya FRVB bavugaga ko mu bantu 18 batoye Nkuruziza buri umwe yahawe ruswa y’ibihumbi 600 (600.000 FRW).
Uwera Jeannette (uwa kabiri uturuka iburyo) nawe yari mu maboko ya Polisi ashinjwa gufatanya na bagenzi be icyaha cya ruswa
Hatumimana Christian umunyamabanga mukuru wa FRVB
Nkurunziza Gustave ubwo yari amaze gutsinda amatora nka perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
TANGA IGITECYEREZO