Kwziera Olivier umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC yagiyemo avuye mu ikipe ya APR FC, kuri ubu yafashe umwanya asaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange ku makosa yose yakoze by’umwihariko nk’umuntu wagiriwe icyizere akambara umwambaro w’ikipe y’igihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Kwizera Olivier yanditse asaba abantu bose bari hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo cyane abanyarwanda abibutsa ko ari abanyarwanda kandi bagomba gukunda igihugu cyababyaye. Akomeza avuga ko biba akarusho iyo wambitswe umwambaro w’ikipe y’igihugu ubifitiye ubushobozi.
Mu nyandiko ye ijya kuba ndende yavuze ko ibyo wakora byose utumwe n’igihugu ngo uba ugomba kurangwa n’ikinyabupfura kitabanganyije nk’imwe mu ndangagaciro ziranga abanyarwanda. Asoza yavuze ko asabye imbabazi kuko azi icyo ashaka.
Kwizera Olivier yakunze kuvugwaho amakosa yo kutubaha abatoza bamutoje mu ikipe ya APR FC ndetse no kutubahiriza ijana ku ijana amabwiriza n’amahame y’ikipe ya APR FC arimo nk’uburyo abakinnyi bagomba kwiyogoshesha ndetse no kwambara haba mu kibuga no hanze yacyo.
Ibi byaje guhuhuka ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yitabiraga imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup yabereye muri Ethiopia, u Rwanda rugatsindwa na Uganda igitego 1-0 ku mukino wa nyuma ariko akaza gushyira hanze amafoto aryamye mu noti z’amafaranga y’u Rwanda, amadolari n’amashilingi akandika ko i Kigali mu Rwanda nta hantu abona umuntu yarira amafaranga.
Kuva icyo gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bibajije impamvu uyu munyezamu atababajwe no kuba igihugu kibuze igikombe ahubwo akababazwa no kuba afite amafaranga y’umurengera yahawe avuye mu misoro y’abenegihugu yabuze aho ayarira.
Yaje kuva muri APR FC afata urugendo rugana muri Afurika y’Epfo kumvikana n’imwe mu makipe yamwifuzaga ariko abura ibyangombwa by’inzira ahita agaruka muri APR FC aho yahise yirukanwa abujijwe gukoreramo imyitozo niko guhita ahahwa na Bugesera FC akinira kugeza magingo aya asabiyeho imbabazi.
Ubutumwa bwa Kwizera Olivier yagejeje ku banyarwanda muri rusange
Kwizera Olivier nubwo akinira Bugesera FC akomeza kwambara umwambaro w'ikipe y'igihugu
TANGA IGITECYEREZO