RFL
Kigali

Bite bya Bright Karyango watwaye Groove Award nk’umuraperi mwiza imyaka ikaba ibaye 3 atacyumvikana?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2017 15:20
6


Imyaka igiye kuzura itatu umuraperi Karyango Bright atumvikana mu muziki we ndetse akaba atajya agaragara no mu bitaramo n’ibikorwa by’abahazi bagenzi be baririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Bright Karyango ni umuraperi wakiriye agakiza mu mwaka wa 2012 ndetse aba ari bwo yinjira mu muziki wa Gospel avuye mu muziki usanzwe (secular music) aho yari azwi mu ndirimbo zitandukanye nk'iyo yise Umukino yakoranye na Daniellah, Isomo, Imfubyi zirarira n'izindi.

UMVA HANO 'IMFUBYI ZIRARIRA' YA KARYANGO AVUGANIRA IMFUBYI Z'I KIGALI

Kuva yinjiye mu muziki wa Gospel amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo: Mu buzima, Nguhumurize (yahinduriwe izina ikitwa Himbaza), Izi impamvu, Uratabawe yakoranye na Gaby Kamanzi, Intwari kubaruta n’izindi. Mu mwaka wa 2013 ni bwo Bright Karyango yatwaye igikombe mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda, acyegukana nk’umuraperi mwiza wari ufite indirimbo nziza ya Hiphop ari yo ‘Rubasha’.

UMVA HANO 'RUBASHA' YA KARYANGO BRIGHT

UMVA HANO 'INTWARI KUBARUTA' YA KARYANGO BRIGHT

Muri 2014 Karyango Bright yaje gushyirwa no ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo mu irushanwa rya Salax Awards mu cyiciro cy’abahanzi batanu baririmba indirimbo za Gospel, gusa ntiyabasha kwegukana igikombe kuko cyaje kwegukanwa na Gaby Irene Kamanzi.

Bright Karyango nyuma yo kwegukana igikombe cya Groove Award mu mwaka wa 2013, uyu muraperi yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye yabaga yatumiwemo ndetse abasha no gukora indirimbo nshya. Muri 2014 yaje kujya mu Buhinde ku mpamvu z’amasomo, amarayo umwaka umwe agaruka mu Rwanda nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

Kuva icyo agiye avuye mu Buhinde kugeza uyu munsi ntabwo uyu muraperi Karyango Bright acyumvikana mu ruhando rw’umuziki ndetse ntushobora no kumuca iryera na cyane ko terefone ye ngendanwa itakiba ku murongo. Bamwe mu nshuti ze iyo ubabajije amakuru y’uyu muraperi nabo bakubwira ko nta makuru ye bazi, abandi bakavuga ko aho ari bahazi ariko ko batahatangaza ku mpamvu zabo z'umutekano. Hari abandi bavuga ko iyo utwaye igikombe cya Groove Award akenshi uhita ucogora mu muziki (kuzima).

Karyango Bright

Umuraperi Karyango Bright umaze imyaka itatu atumvikana mu muziki

Amakuru avugwa kuri Bright Karyango ni menshi, bamwe bavuga ko yaba atakibarizwa mu Rwanda, abandi bakavuga ko yahagaritse umuziki,gusa hari n’andi makuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Bright Karyango yaba yarahawe amabwiriza ku kazi akora, bakamuha igihe tutabashije kumenya uko kingana cyo kuba ahagaritse umuziki, akazawusubukura nyuma y’icyo gihe ndetse bikaba bivugwa mu mpera z'uyu mwaka ari bwo azagaruka.

Kugeza ubu ariko biracyari urujijo kumenya aho Bright Karyango ari, iyo akaba ari na yo mpamvu Inyarwanda twakoze iyi nkuru, nyuma y’aho umunyamakuru wacu, yagerageje kuvugana na Karyango ariko ntibimukundire, gusa rimwe na rimwe, Karyango ajya aboneka ku mbuga nkoranyambaga aho twavuga nka Facebook aho ajya 'online' mu kanya akaba avuyeho.

Inshuro zitari nke, ajya ahahurira n'umunyamakuru wacu, Karyango agatangira amusuhuza ariko undi yashaka kumuvugisha no kumenya amakuru ye, Karyango agahita ava ku murongo. Uwatubonera uyu muraperi Bright Karyango yamutubwirira ko abakunzi be bamutashya ndetse bakaba bibaza aho asigaye aba mu myaka igiye kuba itatu yose nta muntu umuca iryera by'umwihariko abakunzi b'umuziki wa Gospel.

REBA HANO 'RUBASHA' YA KARYANGO BRIGHT YABAYE INDIRIMBO NZIZA YA HIPHOP MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2013

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nonsense 7 years ago
    INKURU ITEKINITSE. MUNTWARIYE BANDLE N'IGIHE GUSA
  • gogo7 years ago
    njye ahari icyo akora seriously ndabizi...uzanshake mbikubwire nguhe na numero wamubonaho.
  • Me7 years ago
    Dx Nikundirag Ukuntu Yasubizanyaga Ubwenge Muma Intervie Yatangaga Kuma Radio Dukumbuye Kumwumva Pe.
  • Dj Coco7 years ago
    Kbright Mfite 3things Namubonyeho Byitandukaniro . Yavugag Mundirimbo Ariko Kumubona Live Kumva Ijamborye Bikagorana Araceceka Cyane 2. Nta Consert Yajyagamo Atazanye Bible Muntoki 3. Imyambarireye Namakote Nibindi Bitandukanye Cyane Nabantu Bakora Rap Imana Izamugarure Yahinduraga Cyane Urubyiruko.
  • King David7 years ago
    Ubundi Uzi Uyumusore We Na Serge Iyamuremye Baza Kuririmba King David Eeeh! Na Annet Yarafashijwe Babasaba Kubyuka Bahagaruka Gusezera Kubanyeshuli But It Waz Waow!!!
  • Jimmmy7 years ago
    Yooo! 2013 Yadutaramiye Muri Fawe Girls School Ataha Tutabishaka Ariko Yaritaraba Catholic Nkanamwibuka Muri Zion Temple Mugatenga Yaririmbaga Neza Azisuganye Agaruke.





Inyarwanda BACKGROUND