Umuririmbyi wo muri Kenya ufite ubuhanga buhanitse mu kuvuza umwirongi wa kizungu [Saxophone], Christine Kamau ni we waherukiye abandi mu gutaramira abanya Kigali mu bitaramo ngarukakwezi bizwi nka Jazz Junction mu mwaka wa 2017, aha hari mu gitaramo cy’umwimerere wa Jazz yakoreye mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 muri Serena Hotel ni bwo uyu mukobwa ufite ubuhanga buhanitse mu kuvuza umwirongi wa kizungu yataramiraga abantu bari bitabiriye iki gitaramo nyuma y'ukwezi iki gitaramo kidakorwa. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye bakunda umuziki w’umwimerere w’injyana ya Jazz, abo bakaba barimo abanyarwanda, abanya-Kenya baba mu Rwanda basanzwe bazi ubuhanga budasanzwe bwa Christine Kamau n’abandi batandukanye. Uyu mukobwa akaba yafatanyije na Band ya Neptunez imaze kubaka izina mu gucuranga muri ibi bitaramo.
REBA AMAFOTO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
Ahabereye iki gitaramo ni uku hari hateguwe
Remmygius LUBEGA utegura iki gitaramo
Neptunez band yacuranze umuziki w'umwimerere mu njyana ya Jazz
Uyu mukobwa ni umwe mu bagize Neptunez band
Neptunez band imaze kubaka izina mu gucuranga muri ibi bitaramo
Jody Phibi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abanyarwanda n'abanyamahanga batari bacye
Ndebera amakuru y'imyidagaduro agezweho mu Rwanda
Ntako bisa kuba uri mu gitaramo waryohewe ukajya no kuri interineti ugasura Inyarwanda.com ukamenya amakuru y'imyidagaduro agezweho mu Rwanda
Si umuziki mwiza gusa wari uhari kuko hari n'amoko yose y'ibinyobwa
Hano bari mu byishimo banaganira ibyiza baboneye muri iki gitaramo
Ibi bitaramo byitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye abakuru n'abato
Nta kibazo cy'inyota wahura nacyo igihe cyose witabiriye iki gitaramo
Uyu mukobwa yishimiwe cyane
Reka nsigarane urwibutso rw'iki gitaramo
Yavuye ku rubyniro ajya kubyinisha abafana
Umuhanzikazi Rosette yafatanije n'abacuranzi ba Neptunez Band gushimisha abitabiriye iki gitaramo
Baryohewe n'igitaramo barahaguruka baceza umuziki
Rosette na Neptunez band kuri stage bashimishije abantu batari bacye
Umuhanzikazi Christine Kamau wari utegerejwe na benshi yageze kuri stage igitaramo kiri hafi kurangira
Christine Kamau yerekanye ubuhanga buhanitse mu gucuranga umwirongi
Izi ni zo nkweto yari yambaye kuri stage
Ageze kuri stage yishimiwe cyane
Hari igihe ibyishimo bikurenga ukabura ikindi ukora ukumva wavuza induru
Ni igitaramo cyitazibagirana ku bantu bose bacyitabiriye
AMAFOTO: Sabin ABAYO
TANGA IGITECYEREZO