RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Benjamin

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/02/2017 15:28
2


Benjamin ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo, ryamenyekanye cyane mu nkuru zo muri Bibiliya aho Benyamini aba ari umwana w’umuhererezi wo mu muryango wa Yakobo. Benjamin bisobanura “umuhungu wo mu Majyepfo”



Imiterere ya ba Benjamin

Benjamin akunda kuvuga, akunda gutegeka kandi agira intego mu buzima. Akunda guhora afite ibintu ari gukora. Iyo ukimubona uhita umukunda kandi agaragara nk’umunyembaraga n’umwizerwa. Benjamin akunda impaka kandi ashobora kuba umunyagasuzuguro wanga amategeko. Ntagira kwihangana, agira ibitekerezo byinshi mu mutwe kandi arakazwa n’ubusa. Akunda inshingano, ni umunyamatsiko, kumenyerana nawe biroroshye kandi akunda kwitekerezaho.

Akunda udushya kandi aba yumva yabaho ubuzima bwe uko abishaka nta wundi muntu ubyivanzemo atanitaye ku byo abantu batekereza. Ni inshuti nziza kuko ashobora ku kugoboka igihe cyose umukeneye. Iyo akiri umwana, Benjamin akunda kuyobora abandi bana bari mu kigero cye, akunda abantu bavugisha ukuri kandi agakunda amasomo ye.

Ibyo ba Benjamin bakunda

Benjamin akunda umuryango we no kuba ari kumwe nawo, akunda amahoro n’ubwumvikane. Akunda inshingano ndetse n’ubutabera, amarangamutima ye afata umwanya ukomeye mu buzima bwe gusa agerageza kwirinda gukomeretswa cyane. Mu mirimo aba yumva yakora harimo ijyanye n’imyitozo ngororamubiri. Akunda kandi imirimo ituma ategeka nka politiki, ubutabera, umutekano n’ibindi.

Bamwe mu bantu bamenyekanye ku isi bitwa ba Benjamin

Benjamin Nettanyahu: Uyu ni minisitiri w’intebe wa Israeli afite imyaka 67 y’amavuko

Ben Affleck: Amazina ye yose ni Benjamin Geza Affleck Boldt, ni umukinnyi wa filime afite imyaka 44 y’amavuko.

Benjamin Mkapa: Yabaye perezida wa 3 wa Tanzania, afite imyaka 78.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nunu7 years ago
    Hey,njyewe numva byaba byiza mujyiye muduha link z'andi mazina hasi ku buryo ayo mwavuze ntitubimenye tutongera kuyabaka,ndetse no ku zindi nkuru bikaba uko kuko hari igihe umuntu ashaka inkuru yigeze gusoma hashize iminsi ntayibone,Thx! muzansobanurire Eliane
  • Irakoze benjamin7 months ago
    Ndumva arivyiza cane kubijanye natwebwe ba benjamin





Inyarwanda BACKGROUND