Kigali

MISS RWANDA 2017: Abakobwa bahatanira ikamba bose berekeje mu mwiherero i Nyamata –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2017 20:42
4


Tariki 04 Gashyantare 2017 i Remera kuri Petit stade nibwo habaye ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15) bavuye muri 26 bari bahagarariye intara n'umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017.



Aba bakobwa 15 bamaze gutoranywa nibo berekeje muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017 aho bagiye kumara ibyumweru bibiri bakazahava ku wa 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

Abakobwa 15 bagiye mu mwiherero ni: 

Umutoni Pamela wari wambaye numero 3, uwambaye numero 1 Mukabagabo Carine, numero 11 Uwase Hirwa Honorine, numero 8 Iradukunda Elsa, numero 7 Umutoni Uwase Belinda, numero 17 Umutoni Aisha, numero 12 Umutoni Tracy Ford, numero 20 Ashimwe Fiona Doreen, numero 23 Shimwa Guelda, numero 25 Mukunde Laurette, numero 21 Umuhoza Simbi Fanique, numero 26 Kalimpinya Queen, numero 6 Mutesi Nadia, numero 13 Iribagiza Patiente, na numero 5 Umutoniwase Linda watsinze hagendewe kuba ariwe watowe cyane ako kanya binyuze mu butumwa bugufi.

REBA AMAFOTO HANO:

miss rwandaBurira imodoka ngo berekeze i Nyamatamiss rwandaMu muhanda bari barinzwe na Polisimiss rwandaBakigera i Nyamatamiss rwandamiss rwandaBatemberejwe ubusitani bwa Hotel bagiye kubamomiss rwandaBageze imbere muri Hotelmiss rwandaBagiye guhabwa ibyumbamiss rwandamiss rwandaBabiri babiri mu cyumba niko bagiye kubana

AMAFOTO : Ihorindeba Lewis - Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Charles7 years ago
    Buri wese yakabaye arara ukwe mu rwego rwo kwirinda ya ngeso y'ubutinganyi
  • sandrine7 years ago
    gisabo wacu arihe?
  • NC 7 years ago
    ibi (miss rwanda event )ntacyo bimariye igihugu ...amafranga atwarwa Niki gikorwa yakagiye mubindi bifiteye umuturage wo hasi akamaro.
  • NYIRAMUHAWENIMANA M. Dancille7 years ago
    Ndanezerewe.Abo bari bacu mubigishe umuco kandi birinde kwiyumvamo ko ari beza ngo bikuze kuko umwiza ni UWABAHANZE. ikinyabupfura n'ubusugi babyambare nkumukandara bakenyeje.UKO iki gikorwa kiba cyavunnye abanyarwanda ntibakiteshe agaciro kandi ibyo bigiyemo bage babyigisha n'abandi.





Inyarwanda BACKGROUND