Kigali

Baskteball: Ikipe ya B-Threy yatsinzwe mu mukino waherekeje kumurika isura nshya ya Skol Malt- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2024 18:50
0


Ikipe y’ababigize umwuga ya ‘Watashi wa Star’ yakinagamo umuraperi B-Threy ndetse na Aristide Mugabe ntiyabashije kwikura imbere y’ikipe ‘Entertainment Hoopers’ bari bahaganye mu mukino waherekeje ibirori byo kumurika inzoga ya ‘Skol Malt’ y’uruganda rwa Skol Brewerly Ltd.



Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 muri Kigali Universe, aho byahuje amagana y’abantu banyuranye barimo nk’ibyamamare mu ngeri zinyuranye nk’ubuhanzi, abakina filime, abamurika imideli, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, abashoramari mu ngeri zinyuranye n’abandi.

Ni ibirori byari bibaye ku nshuro ya mbere mu rwego rwo kugaragariza abakunzi ba Skol isura nshya ya Skol Malt. Byaherekejwe n’igitaramo cyaririmbyemo Juno Kizigenza ndetse na Kevin Kade, ndetse n’umukino wa Basketball w’aho abantu bakina ari batatu kuri batatu muri buri kipe.

Ikipe ya ‘Watashi wa Star’ yari igizwe na Mugabe Aristide, B-Threy, Fisto Mucyo ndetse na Cyiza Chandelier; ni mu gihe ikipe ya ‘Entertainment Hoopers’ yari igizwe na Herve Hodali, Twinkie, Sage Hubert ndetse na Tlex.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganye amanota 39 kuri 39. Byasabye ko bongera gukina bagatanguranwa kuzuza amanota, birangira ikipe ya Entertainment Hoopers ariyo itsinze, ihigitse ikipe yabarizwagamo B-Threy.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yakinnye mu gice ya mbere; kuko mu gice cya Kabiri yasimbuwe.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye InyaRwanda ko batewe ishema no kuba bagaragaje isura nshya ya Skol Malt. Ati "Turishimye! Twifuzaga kuyihindura ku buryo inogera cyane ab'ikiragano gishya.".

Yavuze ko bahisemo gukorera ibi birori muri Kigali Universe kubera ko bashakaga ko birangwa n'ibintu byinshi birimo ubusabane mu mikino ya Basketball, kujya ku byicundo n'ibindi. Ati "Ndizera ko twahaye ibyishimo abakunzi bacu. Kandi twatumiye benshi kugirango basogongere mu ba mbere kuri Skol Malt. Kandi tuzi ko buri wese azayikunda."

Marie Paule Niwemfura yavuze ko imyaka 12 yari ishize bamuritse ku isoko Skol Malt kandi kuva icyo gihe "nta kintu na kimwe twigeze duhindura kuri 'Brand" kuva mu myaka 10 ishize.".

Ati "Nyuma y'imyaka 10 ishize rero twumvise ko dukeneye guhindura, dutangira gutekereza ukuntu yaba igaragara, rero uku igaragara ni ukujyanisha n'ibyo abakunzi bakunda kandi bakeneye, kandi twizeye ko uko igaragara bihura neza n'ibyo abakunzi bacu bashakaga."

Niwemfura yavuze ko nta cyahindutse kuri Skol Malt 'kuko uburyohe ni bwa bundi' kandi ni ikozwe mu ngano ijana ku ijana. Ati "Twahinduye uko igaragara gusa, tujyanisha cyane cyane n'ibyifuzo by'abantu banywa inzoga."


Umuraperi B-Threy yagaragaje ubuhanga budasanzwe ubwo yakinaga muri uyu mukino wa Basketball


B-Threy yakinnye mu gice cya mbere, icya kabiri arasimburwa


Tlex uri mu ikipe yatsinze yabwiye InyaRwanda ko batangiye bafite ubwoba, ariko uko bakinaga bagiye bashira ubwoba


B-Threy yakinaga uyu mukino ari nako zimwe mu ndirimbo ze zicurangwa


Mugabe Aristide yagize ibihe byiza mu makipe akomeye yagiye akinira mu bihe bitandukanye


Umwe mu bari bagize ikipe yarimo B-Threy na Mugabe Aristide itabashije kubona intsinzi




Ibyishimo byari byose ku bakunzi b'umukino wa Basketball bihereye ijisho abarimo B-Threy mu kibuga


Abakinnyi bane bari bagize ikipe ya Entertainment Hoopers


Abakinnyi bane [Harimo umusimbura umwe] bari bagize ikipe ya 'Watashi wa Star'



Ubwo umuraperi B-Threy wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yari aserutse mu kibuga








Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye nka 'MD' yaserutse yambaye umwambaro wisanisha n'aba-Masai

Abarimo Bull Dogg, Riderman na Juno Kizigenza bagizwe ba 'Brand Ambassadors' ba Skol Malt

Skol yamuritse isura nshya ya Skol Malt mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024



KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TLEX URI MU IKIPE YATSINZE

">


SKOL YATANGAJE BA BRAND AMBASSADORS BASHYA BAZAFASHA KUMENYEKANISHA SKOL MALT

">



Kanda hano urebe amafoto yaranze uyu mukino wahuje aya makipe yombi


AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND