Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigeze aho rukomeye, abakobwa bari guhatana basigaye ari 15 bagiye gutangira umwiherero. Umukobwa umwe rukumbi uhagarariye intara y’Amajyaruguru n’akarere ka Musanze by’umwihariko yakiriwe mu biro na Mayor w’akarere amuha impamba agomba gukenyereraho mu mwiherero ndetse no mu irushanwa muri rusange.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Gashyantare 2017 ni bwo Miss Mukundente Laurette yatumiwe mu biro bya Mayor w’Akarere ka Musanze mu rwego rwo kumwereka ko amushyigikiye ndetse nk’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bukaba buri inyuma y'uyu mukobwa mu marushanwa arimo ya Miss Rwanda 2017 ndetse bamwizeza inkunga yose akeneye ngo yitware neza muri aya marushanwa.
Habyarimana Jean Damascene umuyobozi w’akarere ka Musanze mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko uyu mukobwa atari mu irushanwa nka Laurette ahubwo ko ari mu izina ry'Intara y'Amajyarugu n'akarera ka musanze by’umwihariko dore ko ariko aturukamo. Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza abaturage b’iyi ntara y’Amajyaruguru gukomeza gutora Laurette by’umwihariko ahita ababimburira nawe atora akoresheje ubutumwa bugufi aho yanditse ijambo ‘Miss asiga akanya yakandika umubare 25 yohereza kuri 7333.’
Tubibutse ko mu bakobwa batandatu bari bahagarariye intara y'Amajyaruguru, Mukundente Laurette niwe usigaye uhagarariye iyi ntara by'akarusho ariko na none uyu mukobwa akaba akomoka mu karere ka Musanze.
REBA AMAFOTO:
Mukundente Laurette yabanje kubwira Mayor wa Musanze imigabo n'imigambi ajyanye muri Miss RwandaMayor wa Musanze Habyarimana Jean Damascene yerekereye abaturage ba Musanze ababera intangarugero atora Mukundente LauretteMayor amaze kohereza ubutumwa butora Mukundente Laurette mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017Nyuma yo kwizezwa ubufasha bw'akarere no kumuba hafi Mukundente Laurette yifotozanyije na Mayor w'akarere ka Musanze
TANGA IGITECYEREZO