RFL
Kigali

Amakosa akomeye ukwiye kwirinda ku bijyanye n’amafaranga muri uyu mwaka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/02/2017 13:30
2


Iyo umwaka utangiye usanga abantu bisuzuma ngo barebe ibyo bagezeho mu mwaka urangiye ndetse bakiha ingamba z’ibyo bashaka kugeraho mu mwaka utangiye ariko ugasanga hari amakosa ajyanye n’imikoreshereze y’amafaranga yirengagizwa agatuma ibyo umuntu yiyemeje bitagerwaho nk’uko bikwiye.



Uyu ni umwanya wo kwisuzuma no kureba uburyo ukoresha amafaranga ndetse n’amakosa ukwiye kwirinda kuko amafaranga niyo atunze abantu ku buryo iyo utayafite ubuzima buba butari bwiza.

1. Irinde kutagira uburyo buzwi bwo gukoresha amafaranga

Ni byiza cyane kugena uburyo ukoreshamo amafaranga. Niba wariyemeje ko ugomba gukoresha umubare runaka mu guhaha, mu gukora ingendo, no mu bindi bitandukanye umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi, ukanafata igihe cyo gusuzuma niba koko ibyo wiyemeje ubikurikiza, bityo bizakurinda kugwa mu bihe bikarishye byo gushirirwa.

2. Kwirinda kugura ibintu bitateganijwe

Ushobora kumva ko gufata amafaranga magana atanu ukagura amasogisi, cyane cyane ko uca ku iduka bayacuruza ugahita wibuka ko ntayo ufite ukumva ni ibisanzwe ntacyo bihungabanya ariko utwo tuntu duto duto ugenda ugura utaraduteganije dutwara amafaranga menshi atagira ingano kandi mu buryo utabasha gusobanura. Gura ikintu ari uko n’ubundi wari warabiteganije.

3. Irinde amadeni

Kuba ufite akazi kaguhemba ku gihe cyangwa ahandi uba wizeye uzakura amafaranga bikunze gutanga icyuho cyo kurya imyenda ariko amadeni nta kindi akorera umuntu uretse kumusubiza inyuma ndetse no kumuzanira ibibazo n’abantu kuko igihe yananiwe kwishyura aba abaye inkundamugayo.

4. Wikoresha amafaranga yawe mu bintu ugamije kugaragara neza

Kutagira ubushobozi bungana ni itegeko ry’isi, nta kigutegeka kumera ukuntu runaka kubera ko abandi ariko bameze. Wipfusha amafaranga yawe ubusa ushaka gusa n’abantu mutari ku rwego rumwe cyangwa ngo kubera uko abantu bakubona. Sohoka uko uri abantu bazabikubahira.

5. Irinde kubaho utazigama

Hari ukuntu ushobora kuba ukorera amafaranga atari menshi ukumva ko ntayo wabona ubika, nyamara kwizigamira ntibisaba ko uba utunze ibya mirenge ahubwo byagakwiye kuba ubuzima bwa buri munsi kugira ngo n’igihe wabonye mesnhi uzamenye kuyazigama no kuyabyaza umusaruro. Gerageza kuri buri mafaranga ubonye ukoreho ayo kuzigama.

6. Shakisha ahantu harenze hamwe wakura amafaranga

Tekereza kuba ufite akazi runaka wari wizeye kagahagarara cyangwa ukirukanwa! Ni byiza kugira uburyo n’iyo bwaba budahambaye ariko bugufasha kwinjiza amafaranga binyuze mu nzira nyinshi ku buryo imiryango imwe ifunzwe utabura aho urigitira.

Ibi uramutse ubizirikanye muri uyu mwaka wa 2017 byaba ari umwitozo ukomeye wagira icyo ugufasha mu buzima bwawe.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brown7 years ago
    Yewe ibyo ni sawa umuntu yakwizigamira gute ?? Binyuze he
  • ndungutse aimable5 years ago
    kbx murakoze kurizo nama nziza mutugira





Inyarwanda BACKGROUND