Kigali

MU MAFOTO:RAYON Sports yanyagiye KIYOVU Sports mu mukino waranzwe n'amakosa menshi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/01/2017 17:18
0


Mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona wabaye ku munsi w'ejo ku wa gatanu tariki 27 Mutarama 2017, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports 3-0, mu mukino wabayemo amakosa menshi ndetse umukinnyi Mukamba wa Kiyovu Sports aza no guhabwa ikarita itukura.



Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, utangira ku isaha ya saa cyenda n'igice. Rayon Sports niyo yari yakiriye uyu mukino. Kiyovu Sports niyo yatangiye isatira ndetse ibona uburyo bwagombaga kuvamo igitego ariko nyezamu Bakame Eric wa Rayon Sports umupira awukuramo.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Moussa Camara ku mupira yari aherejwe na Mugheni Kakule Fabrice maze na we ahita asiga ab'inyuma ba Kiyovu Sports. Manishiwe Djabel niwe watsinze igitego cya 2 ku munota wa 72. Igitego cya 3 cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 82 biturutse ku mupira w'umuterekano watewe na Djabel ku ikosa ryari rimaze gukorwa na Mukamba Namasombwa ku munota wa 79 ndetse ahita ahabwa ikarita ya 2 y'umuhondo nyuma y'iyo yari yahawe ku munota wa 20.

MU MAFOTO, UKU NIKO BYARI BYIFASHE KU KIBUGA

Umufana wa Rayon Sports

Uyu mufana wa Rayon Sports yahisemo kwandika amazina y'abakinnyi bakunda kubanzamo ku mwenda we

Masudi asuhuzanya na Aloys Kanamugire

'Muraho coach Kanamugire...Muraho Masoudi we!'

Abatoza baganira

Nyuma yo kuramukanya, abatoza bombi bagiye baganira

Abatoza baganira

Mbere y'umukino babanje kugirana ikiganiro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

11 ba Rayon Sports babanjemo

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga...Nahimana Shasir yari yaruhukijwe, we ntabwo yari muri 18 bakoreshejwe kuri uyu mukino

11 Kiyovu Sports yabanjemo

11 ba Kiyovu Sports

Mutsinzi Ange yari yagarutse mu bakinnyi 18

Nyuma y'igihe yari amaze yaravunitse, myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange yari yagarutse muri 18 Rayon Sports yifashishije muri uyu mukino

Rayon Sports basenga mbere y'uko umukino utangira

Mbere y'umukino barasenga 

Kiyovu Sports

Kiyovu Sports niyo yatangiye isatira

Bahanganiye umupira

Bahanganiye umupira

 Mukamba aragerageza kurinda izamu

 Abatoza bakurikirana uko amakipe yabo ari kwitwara mu kibuga

Abatoza bombi baritegereza uko abakinnyi babo bubahiriza amabwiriza baba babahaye mbere y'umukino

Habayemo amakosa menshi

Ni umukino waranzwe no kuvunana kwa hato na hato ku mpande zombi

Abaganga bavura Muhire Kevin

Abaganga ba Rayon Sports baravura Muhire Kevin

Pierrot yitegura gutera Coup Franc

Kwizera Pierrot niwe wateraga myinshi mu mipira y'imiterekano 

Bahanganiye umupira

Mukamba arazibira rutahizamu Moussa Camara

Umupira wagaruwe n'igiti cy'izamu

Abakinnyi ba Kiyovu Sports baritegereza umupira wari umaze guterwa na Mouss Camara, ugarurwa n'igiti cy'izamu

Mukamba vs Camara

Ikosa ryahesheje Mukamba ikarita ya mbere y'umuhondo

Umunyamakuru Kazungu Clever asesengura uko abona umukino

Umunyamakuru Kazungu Clever(wambaye ishati y'umweru) arasesengurira uwo bicaranye uko abona umupira uri gukinwa

Harimo amakosa menshi

Ku ruhande rwa Rayon Sports nabo banyuzagamo bakavuna abakinnyi ba Kiyovu Sports

Pierrot ahabwa ikarita y'umuhondo

'Ariko bwana musifuzi, ndemera ko ari ikosa ariko ritari kumpesha ikarita y'umuhondo'...Pierrot aburana ku ikarita yari amaze guhabwa nyuma y'ikosa

Yitegura gusimbura

Nizeyimana Djuma yitegura gusimbura

Ngwino dore abatoza bawe nibo bampaye imibare itariyo

'Ngwino dusubiremo dore abatoza bawe bibeshye bampa imibare itariyo y'ugomba kuvamo'.Aha umusifuzi yari amaze kubwirwa ko 13 atariwe ugomba kuvamo

Bamaze guhindura ugomba gusimbuzwa

Hashize akanya noneho bahamagara Ngabonziza Narcisse numero 18 ko ariwe ugomba gusimburwa

Barebana nk'inkoko ziri gushondana

Kuva umukino utangira, Mukamba na Camara baracunganaga...Byageze aho barebana muri ubu buryo

Umusifuzi abasaba gutuza

'Mukine umupira, umupira si intambara'

Manzi Thierry ahabwa ikarita y'umuhondo

Manzi Thierry, myugariro wa Rayon Sports na we muri uyu mukino yahawe ikarita y'umuhondo

Camara agerageza gutaha izamu

Savio amaze gukorerwa ikosa

Amakosa mu kibuga yari menshi...Savio arashinyiriza nyuma yo gukocorwa n'umukinnyi wa Kiyovu

Bahanganiye umupira

Mukamba ku mupira

Kiyovu Sports yanyuzagamo ikiharira umupira

Nubwo yatsinzwe 3-0,Kiyovu nayo yanyuzagamo igahererekanya neza umupira

Moustapha yitegura gusimbura

Moustapha wa Rayon Sports yishyushya mbere gato ngo asimbure

Djabel ku Mupira

Manishimwe Djabel  ashoreye umupira wavuyemo igitego cya 2

Igitego cya 2

Cyagezemooooo

Abakinnyi ba Rayon Sports  bihanganisha nyezamu Bonheur

Yves Rwigema agiye gusimbura

Masoudi Djuma aha amabwiriza Rwigema Yves wari ugiye kwinjira mu kibuga

Savio bamukorera ikosa

Savio bamucishamo rugondihene

Mukamba akorera ikosa Moustapha

Ikosa Mukamba yakoreye Moustapha

Umusifuzi atanga ikarita y'umuhondo, yitegura gutanga n'ikarita itukura

Akaboko k'ibumuso k'umusifuzi karamwereka ikarita y'umuhondo, ak'iburyo nako kitegura kuzamura itukura

Ikarita itukura

Mukamba asohoka mu kibuga

Guhabwa ikarita y'umutuku mu mupira w'amaguru bivuze gusohoka mu kibuga...nguwo Mukamba yerekeza mu rwambariro

Djabel yitegura gutera coup franc yavuyemo igitego cya 3

Manishimwe Djabel yitegura gutera umupira wavuyemo igitego cya 3 cya Rayon Sports

Yarawukurikiye ariko uranga ujyamo

Nyezamu Hategekimana Bonheur yagerageje kuwukuramo ariko uranga umucaho

Igitegoooooo

Ararebana agahinda umupira wari umaze kumucaho ukigira mu ncundura

Fabrice yishimira igitego

Mugheni Kakule Fabrice(imbere) yishimira igitego yari amaze gutsinda

Fabrice hagati mu kibuga agerageza kuzibura umukinnyi wa Kiyovu

Kiyovu Sports ntako itagize ngo ibone n'icy'impozamarira ariko biranga

 Camera asimburwa na  Lomami Frank

Moussa Camara asimburwa na Lomami Frank

 

Abafana bataha

Nyuma y'umukino byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports

Abafana bataha

Umuhanda wose batashye baririmba intsinzi

Abafana ba Kiyovu Sports bataha

Ku ruhande rw'abafana ba Kiyovu Sport kari agahinda gusa

Abafana bishimye

PHOTOS: RENZAHO Christophe / INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND