Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigeze aho rikomeye, intara zinyuranye z’u Rwanda zamaze gutanga abakobwa bazazihagararira, hasigaye umujyi wa Kigali ubundi tariki 4 Gashyantare 2017 hakazatorwamo 15 bazerekeza mu mwiherero aho bazava batora Miss Rwanda 2017. Riderman wagaragaje ko ashyigikiye Adeline yakomoje ku wavuze ko ateye nk’igisabo.
Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto abiri imwe agaragaza ko ashyigikiye Uwimbabazi Adeline nyampinga wiyamamarije mu Majyaruguru. Ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Support (Shyigikira) Uwimbabazi Adeline…”, aya magambo akaba yaherekezaga ifoto uyu mugabo yari yamaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram. Usibye iyi ariko hari indi foto uyu muraperi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram akomoza ku mukobwa wavuze ko ateye nk’igisabo.
Iyi foto Riderman yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaruka ku mukobwa wavuze ko ateye nk’Igisabo yagize ati ” Bamwe bateye nk’Ibisabo, abandi bacigatiye ibisabo. Umuco wacu agaciro kacu…”, ibi bigaragaza ko Riderman ashyigikiye bya hafi uyu mukobwa Uwimbabazi Adeline dore ko ariwe wari ucigatiye igisabo. Si ubwa mbere Riderman agaragaye yerekana uwo ashyigikiye muri Miss Rwanda dore ko 2015 yari ashyigikiye Gasana Darlene nubwo atagize amahirwe yo gutsinda.
Uwimbabazi Adeline Riderman ashyigikiye muri Miss Rwanda 2017Mu magambo ye ari ku ruhande Riderman yagarutse ku mukobwa wavuze ko ateye nk'Igisabo
Tubibutse ko tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Petit stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uko kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 habe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.
TANGA IGITECYEREZO