Kigali

The Ben yatangaje igihe azavira mu Rwanda ajya muri Amerika n’igihe yumva azongera kugarukira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/01/2017 8:00
8


Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2016 aho yari ari kugaruka ku bitaramo agiye gukorera Huye na Rubavu afatanyije na Riderman ndetse na King James, uyu muhanzi yabajijwe igihe azahagurukira mu Rwanda agenda ndetse n’igihe atekereza azagarukira i Kigali namara kugera muri Amerika.



The Ben asubiza umunyamakuru wari umubajije igihe azahagurukira mu Rwanda mu rugendo afite ruzerekeza muri Amerika yagize ati “Ubundi nzahaguruka mu Rwanda tariki 15 Gashyantare 2017 gusa sinzahita njya muri Amerika ahubwo nzanyura Uganda aho mfite igitaramo tariki 18 Gashyantare 2017 nyuma nzahita nerekeza mu Busuwisi aho nzataramira tariki 25 Gashyantare 2017 aha niho nzava nsubira muri Amerika aho nsanzwe mba naniga.”

Nyuma y’iki kiganiro n’itangazamakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye The Ben amubaza igihe yumva ashobora kuzagarukira mu Rwanda maze mu kiganiro kigufi bagiranye uyu muhanzi ugiye gusubira muri Amerika yagize ati” Bishobora kuba muri iyi mpeshyi mu kwa munani (Kanama 2017) gutyo…”

THEThe Ben mu kiganiro n'abanyamakuru

The Ben mbere gato yo guhaguruka mu Rwanda agomba gukora ibitaramo bibiri birimo ikizabera Rubavu tariki 4 Gashyantare 2017 ndetse n’ikizabera Huye tariki 11 Gashyantare 2017 nkuko twabigarutseho mu nkuru yacu yavugaga ku kiganiro n’abanyamakuru, ibi bitaramo byose kubyinjiramo bikazaba ari ubuntu.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO THE BEN YAHAYE INYARWANDA.COM AGARUKA KU GIHE ASHOBORA KUZAGARUKIRA MU RWANDA

I Kampala, The Ben azafatanya na Lilian Mbabazi na Sheebah Karungi

Mu bitaramo bibiri The Ben azakorera i Kampala azafatanya n'abahanzikazi bakomeye muri iki gihugu aribo Sheebah Karungi ndetse na Lilian Mbabazi.

Amakuru agera ku Inyarwanda.,com ni uko The Ben agomba gukorera ibitaramo bibiri mu mujyi wa Kampala kimwe kizaba ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017  kibere ahitwa Fusion Auto SPA  mu gace ka Munyonyo bukeye bwaho  ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 The Ben n’aba bahanzikazi baririmbire ahazwi nka Pyramid mu gace ka  Kasanga.

Nubwo nta biciro byo kwinjira muri ibi bitaramo biriho ariko amakuru y’ibi bitaramo yo ni impamo nkuko The Ben yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ko agomba guhaguruka hano mu Rwanda tariki 15 Gashyantare 2017 yerekeza Kampala aho afite ibindi bitaramo.

the ben

Ibitaramo The Ben agiye guhuriramo na Sheebah Karungi ndetse na Lilian Mbabazi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • baba7 years ago
    nagirevuba atumuke twaramuhaze
  • Jojo aline7 years ago
    Mbega byiza waziyigihe turagufana tuzabana nawe miribyo bitaramo byose nahiyinjajwa ntitwagutindaho buriya nurumogi uhaze nubukene bukwiyiciye ukagirishari
  • Ben7 years ago
    Niburumusore Cg Inkumi Ivuze Wisubireho Usabe Imana Iguhe Imvugo Nzima
  • Dr lo7 years ago
    Mubigaragara ndabona uyumusore agiye kuzamenyekanisha umuzuki w,urwanda muri EAC ntaco ba Diamond naba jose chamelein naba Sauti sol bamurusha usibye gushigikirwa nabaturage bibihugu byabo mureke rero tumushigikire amenyekanishe urwanda mubundi buryo butaribuzwimo kobushoboye numuziki.
  • sandra7 years ago
    Baba watumutse wowe ko ariwowe bigaragara ko nabaturanyi baguhaze kubera amatiku... Uravugango umwana uriwabo natumuke waramuhaze nkaho acyumbitse munzu ya nyoko
  • Claire7 years ago
    The Ben,Imana ikugende imbere ibane nawe muri ibyo bitaramo byose kdi izagusubize muri Amerika amahoro. Tuzategereza twihanganye icyo gihe uzagarukira
  • Lilian7 years ago
    biranshimisha kuba dufite umuhanzi nka The Ben mu Rda mureke tumushyigikire kdi Imana yo mwijuru imurinde ndetse ibane nawe murizongendo zose
  • Llll7 years ago
    TX! Sandra uwo muturage uramumbwiriye!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND