Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 4 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 27 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 338 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1888: Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’isi (National Geographic Society) cyarashinzwe mu mujyi wa Washington, D.C.
1967: Ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, uburusiya n’ubwongereza byasinye amasezerano yo kurinda ikirere kongera koherezayo intwaro z’ubumara, yasinyiwe i Washington.
1973: Amasezerano y’amahoro ya Paris yahagarikaga burundu intambara yo muri Vietnam yarasinywe.
1984: Umuhanzi Michael Jackson ubwo yari mu gitaramo yakoze impanuka arashya, akaba yari mu gitaramo cyo gufata amashusho yo kwamamaza ikinyobwa cya Pepsi ahitwa Shrine Audi.
1996: Mu gihugu cya Niger habaye coup d’etat ya gisirikare, maze Colonel Ibrahim Baré Maïnassara ahirika ku butegetsi perezida wa mbere wari waratowe binyuze mu mucyo Mahamane Ousmane.
1996: Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka iyicwa ry’abayahudi wizihijwe bwa mbere mu budage.
2002: Mu gihugu cya Nigeriya habaye iturika ry’ububiko bwa gisirikare, mu mujyi wa Lagos maze abantu basaga 1,100 bahasiga ubuzima, ndetse abasaga 20,000 bava mu byabo.
2011: Mu mpinduramatwara z’abarabu, igihugu cya Yemen nicyo cyari gikurikiyeho nyuma ya Tunisia na Misiri, abantu basaga 16,000 bakaba bariraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Sana’a.
2013: Mu gihugu cya Brazil mu mujyi wa Santa Maria, habaye impanuka y’umuriro mu kabyiniro maze abasaga 241 bahasiga ubuzima.
Abantu bavutse uyu munsi:
1756: Wolfgang Amadeus Mozart, umuhanga mu muziki w’umunya Autriche (ubuvumbuzi yakoze mu muziki bwifashishwa mu muziki w’iki gihe cyane cyane umuziki wa Classic), nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1791.
1965: Mike Newell, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1967: Bobby Deol, umukinnyi wa filimw w’umuhinde nibwo yavutse.
1979: Rosamund Pike, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.
1991: Christian Bickel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1992: Stefano Pettinari, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1993: Yaya Sanogo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.
1994: Rani Khedira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1731: Bartolomeo Cristofori, umuhanzi w’ibyuma bya muzika w’umutaliyani akaba ariwe wahimbye igicurangisho cya piano yaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.
1983: Louis de Funès, umukinnyi wa filime w’umufaransa yitabye Imana, ku myaka 79 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka iyicwa ryakorewe abayahudi mu ntambara y’isi ya 2 (International Holocaust Remembrance Day).
TANGA IGITECYEREZO