Ahantu nyaburanga hatandukanye ni kimwe mu bigize ubukungu bw’u Rwanda, dore ko hakurura ba mukerarugendo. Ikiraro Canopy Walkway giherereye mu bushorishori bw’ishyamba rya Nyungwe ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Ejo bundi nari nicaye ahantu, nuko umusore muto muto wari unyicaye inyuma numva abwiye mugenzi we ati “Wabonye cya kiraro kiba mu kirere? “ Arakomeza ati “Uziko bambwiye ko umuntu ukiriho aba areba Nyungwe yose, ngo ushobora no gukora mu bicu!”
Mugenzi we yakubise agatwenge, nuko nawe mu mvugo z’ab’ubu aramusubiza ati: “ Ariko man, hariya hantu tuzajye kuryoherezayo wana.”. Ni bwo nanjye niyemezaga gutemberera aha hantu maze nkatangariza abasomyi bacu uko nahasanze.
Ubundi Canopy Walkway ni iki?
Canopy Walkway ni ikiraro cyubatswe mu bushorishori bw’ishyamba rya Nyungwe. Kiri muri metero mirongo itandatu uvuye ku butaka, kikagira uburebure bureshye na metero Magana abiri(200m). Iki kiraro cyafunguwe muri 2010, kuri ubu ni cyo cyonyine giteye gityo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Uko urugendo rujya kuri Canopy rwagenze...
Umuhanda uhinguka mu ishyamba rya Nyungwe uzwiho amakorosi atoroshye habe na mba
Ikigo cya Uwinka, aho ba mukerarugendo batangirira urugendo rwabo bagana kuri Canopy
Urugendo rugana kuri canopy rutwara hafi isaha imwe n’igice, ruryoshywa n’amabengeza iri shyamba riteye
Mbere yo kurira ikiraro, abatekenisiye bacyo barabanza bakagisuzuma bakareba ko gifite ubuziranenge gisanganwe
Biba ari ibyishimo, amatsiko ndetse n’ubwoba bivanze ku batangiye kugenda iki kiraro
Bisaba gushirika ubwoba mu gutangira
Abayobora ba mukerarugendo babafasha kugenda neza kugirango badaterana ubwoba
Iyo urimo kugenda kuri iki kiraro ni uku uba ureba ishyamba munsi y’ibirenge byawe
Mu bushorishori bw’ibiti, udukima tuba dukinakina
Hakurya ishyamba riba riryoheye ijisho pe, si amakabyankuru
Njye iby’ubwoba nari nabisize mu rugo, naritonze ndagifotora koko
Kumanuka usubira ku butaka hakoreshwa ingazi(escaliers) dore ko uba usa nk’uvuye mu ijuru
Iki kiraro cyambukiranya ishyamba no hakurya
Rimwe na rimwe kureba hasi bitera impungenge, gusa uburyohe buba muri ubwo bwoba
Abageze aho kirangirira ugira ngo nta bwoba bigeze bagira na mba, ahubwo baba bifuza gusubirayo
Iki kiraro n’ubwo ukigendaho agenda afata imigozi, cyubatse ku byuma by’umubyimba ku buryo nta mpugenge z’uko cyagira ikibazo
Abakerarugendo bararyoherwa akagoroba kakahabasanga banze gutaha
Izuba rirenga inyuma y’iki kiraro, na camera yararibonye iramwenyura
Mu ishyamba bwira vuba cyane kandi hagahita hijima, urebye nabi umwijima w’ijoro ugusangamo
Aha no kuruhuka ubwabyo ni ubukerarugendo bundi. Hari amahema mato ba mukerarugendo bararamo hanze, utunyoni tukaramuka tubaririmbira
Aha ni ahantu umuntu wese yakagombye gusura kuko ibyiza bihari si henshi wabibona. Ahandi ku isi hari ibiraro nk’ibi twavuga nk’icya Inkaterra Reserva Amazonica muri Peru, Monteverde Lodge & Gardens muri Costa Rica, ndetse n’ibindi.
Inkuru nk’izi zibatembereza ahantu hatandukanye mu Rwanda zirakomeza kubageraho.
Amafoto : Jean Luc HABIMANA/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO