RFL
Kigali

MU MAFOTO:Abafana ba Rayon Sports babyinnye mbere y'umukino, bataha bimyiza imoso

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:22/01/2017 19:09
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017. Issa Bigirimana ni we wakiranuye amakipe yombi ku munota wa 22’ w’umukino.



Ni umukino waberaga kuri Stade Amahoro i Remera utangira ku isaha ya saa cyenda n'igice z'umugoroba. Ikipe ya APR FC niyo yari yakiriye umukino. Ni umukino kandi wahitaga ku buryo bwa Live kuri Inyarwanda.com.

Ku isaha ya saa tanu nibwo abanyamakuru ba Inyarwanda.com bari bageze mu nkengero za Stade Amahoro. Abafana bari batangiye kuza ariko biganjemo abafana ikipe ya Rayon Sports wabonaga bafite icyizere cy'uko bari butahukane amanota 3 ndetse niyo mwaganiraga bakubwiraga ko ibitego bike bari butsinde APR FC ari 3.

Ibi byaje bishimangira amagambo umutoza wa Rayon Sports Masoudi Djuma yari yatangaje mbere 'ko atakongera gutsindwa na APR FC ubugira 2'. 'Morale' y'abafana ba Rayon Sports yatangiye kuyoyoka ubwo Issa Bigirimana yatsindaga igitego  ku munota wa 22’ w’umukino nyuma y’uburangare bw’abugarira ba Rayon Sports ari nako umukino waje kurangira.

Akurikira ni amafoto yandi Inyarwanda.com yafashe agaragaza uko byari byifashe mbere y'uko umukino utangira, hagati mu mukino ndetse n'uko byari byifashe ku ruhande rw'abafana ubwo umukino wari urangiye.

APR FC igera ku kibuga

Ikipe ya APR FC niyo yabanje kugera ku kibuga ahagana mu masaha ya saa munani z'amanywa

APR VS Rayon Sports

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC bari babukereye

Umufana wa APR FC

Imyambaro y'amabara y'umweru n'umukara, ibendera ry'ikipe ye ku mutwe...

Malaika ufana Rayon Sports

Kuko aba yizeye ko ikipe ye ihora itsinda, umufana witwa Malaika ufana Rayon Sports yanabishyize ku myenda azana ku kibuga

Umufana wazanye urukwavu ku mukino

Umufana wa Rayon Sports yari yazanye agakwavu gato k'umukara n'umweru ku kibuga

Ikipe ndayikubita 3

Mbere y'umukino yacuruzaga ingofero za Rayon Sports n'amafoto yayo...Ati ' Fotora neza dore ikipe ndayikubita 3, nitahire'....

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC ntibakangwaga n'umurindi w'aba Rayo Sports byagaragaraga ko ari benshi....nabo baje bambaye ibigaragaza ikipe bafana

Bica akanyota mbere y'umukino

Bamwe mu bafana barica akanyota aho baba bitegeye amarembo manini ya Stade Amahoro mbere gato y'uko umukino utangira

Umufana wasinziriye

Nubwo haba hari urusaku rwinshi, uyu we ntibyamubujije kuba asinziriye

 Umufana wa APR FC VS Uwa Rayon

Umu-rayon

 Abafana mbere y'umukino

Umufana wa APR FC

Abafana bo ku mpande zombi bari bakoze ku bibafasha kuba batandukanye n'abandi igihe bari kuba bafana 

Umufana wa APR FC

Arica akanyota mbere y'umukino

'Reka nywe kamwe ubundi nze njye gutiza umurindi Gikundiro, twisasire Igikona'

Umu-rayon

Mu myambaro y'ubururu n'umweru, ari kwatanya ngo adasanga umukino watangiye

NkundaMatch

NkundaMatch w'i Kilinda ati 'Nushaka ubyandike kuri inyarwanda.com, igikona ndagipfura...ibike ni 3'

Rwarutabura

Rwarutabura we yaje yikoreye inanasi

Rwarutabura

'Ndagipfura'

Rwarutabura

Na we yabanje kwica icyaka...Mutzing ni uku yayigotomeraga

Nyiragasazi ufana APR FC

Umu-rayon

Abafana ba APR FC

Abantu bari benshi

Uko amasaha yicumaga, kubona itike byakomezaga kugorana

Abafana ba APR FC

Baracungana n'amasaha ngo badasanga 'Gitinyiro' yabo yatangiye gukina

Abafana bari benshi

Abafana ba APR FC baturutse i Rubavu

Abafana ba APR FC baturutse i Rubavu baje biyemeje gufana...kubona utisize irangi byari nka tombola imwe yahoze yitwa LKV

 Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Nyuma yo kuba ayifanira 'Online', kuri iyi nshuro yari yaje no kuri 'field' ngo ayirebe imbonankubone

 Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Yaje hejuru y'imodoka

Yahisemo kuza hejuru y'imodoka aje gufana APR FC

Yaje azanye n'umwana

Yanze ko umwana we azabarirwa uko aya makipe ahangana

Baba bishimiye kuza kwihera ijisho uyu mukino

Abafana ku mpande zombi baba bahigiye kudacikwa n'uyu mukino

Abafana ba APR FC

Mu kibuga hagati

Umupira uba uratangiye

Ishoti riremereye

Mu kibuga ntibiba byoroshye

Barwanira umupira

Hari n'ubwo biba ngombwa ko baguruka nka gutya

ayor vs Pappy

Barwanira umupira mu kirere

Rugwiro Herve vs Camara

Buri mukinnyi wa APR FC yari afite uwa Rayon Sports acungiye hafi...Moussa Camara we yari yaragijwe Rugwiro Herve(numero 4) bajya kunganya ibigango

Djabel na Yannick Mukunzi

Aramucenze, ahita amucishaho umupira....

Djabel na Yannick Mukunzi

Undi na we arwana no kumukurura umupira

Abafana ba APR FC

Bishimira igitego

Nyuma y'igitego cya Issa Bigirimana , byari ibyishimo ku bafana ba APR FC

Perezida wa Rayon Sports

...ku rundi ruhande, kuri Gacinya Denis , Perezida wa Rayon Sports ibyishimo byari bike...

Bahanganiye umupira mu kirere

Iyo bibaye ngombwa, barazamuka bagahanganira umupira bari mu kirere

Bararwanira umupira

Savio yari yafashwe na Manishimwe Emmanuel bahoze bakinana muri Rayon Sports

Savio na Manishimwe

...yamucungiraga hafi cyane

Djabel

Djabel aritegura kurekura ishoti riremereye 

 Mvuyekure aguruka

Mvuyekure, nyezamu wa APR FC byageraga naho aguruka ariko ngo igitego ntibakibishyure

Shasir arwanira umupira na Manishimwe

Shasir ahanganye na Manishimwe Emmanuel

Shasir vs Manishimwe

Nyuma yo kubona ko ashobora kumucaho akaba yajya guteza ibibazo mu izamu abereye myugariro, yamukubise rugondihene, byanze amukurura n'akaboko

 Rugwiro Herve vs Camara

Abakinnyi banganya ibigango iyo bahanganye rubura gica...Camara aragerageza gucisha umupira kuri Rugwiro

Nyezamu Mvuyekure

Savio vs Pappy

Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy aracungira hafi Savio

 Barwanira umupira

Ambasadeli Joe

Ambasadeli Joseph Habineza na CP Butera Emmanuel ushinzwe kubungabunga umutekano no guhuza  ibikorwa bya Polisi bari kuri Stade Amahoro

Kayizari

Lt General Ceaser Kayizari

Minisitiri w'ingabo James Kabarebe

Minisitiri w'Ingabo , Jenerali James Kabarebe ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino

 Dr Diane Gashumba

Dr Diane Gashumba,Minisitiri w'Ubuzima akurikiye umukino

Perezida wa Sena Bernard Makuza

Perezida wa Sena Bernard Makuza(uri hagati) ukunda gukurikirana imikino inyuranye na we yari yaje kureba uko abakeba Rayon Sports na APR FC bahanganira mu kibuga

Minisitiri Evode

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Evode Uwizeyimana na we yari yaje kwihera ijisho uyu mukino w'ishiraniro

Abayobozi ba Rayon Sports

Bishimira instinzi

Bishimira instinzi

Nyuma yo kubona ko umukino uri burangire batahanye amanota 3, inseko zari zose ku bafana ba APR FC

Umupira urangiye

Bidatinze umukino uba urarangiye....Abakinnyi ba APR FC barashimira abafana baje kubashyigikira

Bishimira instinzi

Alloo! Ntabwo ngo wamenye uko umukino wagenze?Kandi kuri radio, televiziyo no kur inyarwanda.com wacagaho LIVE?..Tubatsinze kimwe kibabaza cya Issa Bigirimana

Alloo! Ntabwo ngo wamenye uko umukino wagenze? Kandi kuri radio, televiziyo no ku Inyarwanda.com wacagaho LIVE?..Tubatsinze kimwe kibabaza cya Issa Bigirimana

Umufana wa Rayon amarira amuzenga mu maso

Umenya ari umufana wa Rayon Sports ... umukino urangiye, agahinda kari kose, amarira amuzenga mu maso

Bamwe baba barira abandi baseka

....bamwe baba barira abandi baseka

Yannick wacu , Yannick wacu...baherekeje imodoka yari ije gucyura Mukunzi Yannick yari itwawe na Mugenzi we Eric Rutanga

Yannick wacu , Yannick wacu...baherekeje imodoka yari ije gucyura Mukunzi Yannick yari itwawe na Mugenzi we Eric Rutanga

Rutanga ukinira APR FC yari yazanye n'umukunzi we Chemsa

Rutanga ukinira APR FC yari yazanye n'umukunzi we Chemsa 

Abafana ba APR FC

Agahinda kagaragaraga mu maso y'abafana ba Rayon Sports

Agahinda kagaragaraga mu maso y'abafana ba Rayon Sports

 Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC nibo bari bafite ijambo

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Bye bye , dusubiye i Rubavu kubashyira amakuru meza y'intsinzi

Imbere ya Rujugiro umufana wa APR FC, Rwarutabura ufana Rayon Sports yari yabuze ijambo ryamufasha kwihagararaho

Imbere ya Rujugiro umufana wa APR FC, Rwarutabura ufana Rayon Sports yari yabuze ijambo ryamufasha kwihagararaho

PHOTOS:RENZAHO CHRISTOPHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND