Dr Sudhir Ruparelia ni we mugabo ukize cyane muri Uganda ndetse bivugwa ko aza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Nkuko tubikesha Bigeye, kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 yujuje imyaka 61 y’amavuko akora ibirori biciriritse dore ko nkuko bigaragara mu mafoto, ibintu byose wabonaga yabyoroheje cyane.
Dr Sudhir Ruparelia ufite imitungo ifite agaciro gasaga miliyoni 900 z'amadorali y'Amerika ($900 million), ibyo yakoze ku isabukuru ye, ni isomo ku bantu bakora ibirori nk’ibi bakabigira ibintu by’ibitangaza, bagakoresha amafaranga menshi cyane mu gihe baba bakwiye kwicarana n’inshuti zabo nke hamwe n’imiryango yabo bakishimira umunsi mukuru w’amavuko mu buryo buciriritse nk’ubwo Dr Sudhir yabikozemo. Nubwo ariko Dr Ruparelia yakoze ibirori biciriritse ku isabukuru ye, mu myaka ishize yakoresheje akayabo kangana na miliyoni ebyiri z'amadorali ya Amerika mu bukwe bw'umukobwa we, icyo gihe avuga ko nta kwaya kurimo.
Reba amafoto yo mu birori by'isabukuru ya Dr Sudhir Ruparelia umuherwe muri 'East Africa'
Yirinze gutumira abantu benshi, uyu ni umugore we urimo kumutamika umutsima
Yakoze ibirori biciriritse cyane mu kwirinda gusesagura
TANGA IGITECYEREZO