Ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. AS Kigali yaherukaga gutsinda APR FC mu gihe Kiyovu Sport yari yatsinzwe na Espoir FC.
Ni umukino ikipe ya AS Kigali yari yakiriyemo Kiyovu Sports bituranye cyane cyane ko zose zibarizwa mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Nyamirambo. Wari umukino ufunguye, buri kipe yakinaga isatira ishaka igitego. Kiyovu Sport niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu (6’) igitego gitsinzwe na Bigirimana Blaise . Nyuma gato Ndahinduka Michel wa AS Kigali yacyishyuye ku munota wa cyenda (9’). Igitego cy’intsinzi cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Bigirimana Blaise ku munota wa 59’ wari wanatsinze igifungura amazamu. Nyuma yo kubona amanota atatu (3), Kiyovu Sports byatumye izamuka ku rutonde iva ku mwanya wa cyenda (9) igana ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 18.
MU MAFOTO , UKO UMUKINO WARI WIFASHE MU KIBUGA NO KU RUHANDE RW'ABAFANA
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Mbere y'umukino Aloys Kanamugire utoza Kiyovu Sports(wambaye umupira w'umukara) arasuhuza Eric Nshimiyimana wamwakiriye kuri stade ya Kigali
11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
11 AS Kigali yabanje mu kibuga
Abafana ba Kiyovu Sports bari baje kureba aho ikipe yabo ikina
Ahateraniye abantu benshi, uyu we aba ababonamo abaguzi....arashakisha amafaranga mu bafana bitabiriye uyu mukino
'Jus, amazi na Orubiti muragura?'
Hari n'abafana ba Kiyovu baje bisize irangi
Gukunda ikipe ntibigombera imyaka...uyu ni umu-yovu ukiri muto
Ntajya yiyoberanya...aza gufana yambaye umupira ugaragaza ikipe afana
Gufana ni ugushishikara!
Ruba ari urugamba nk'izindi
Nyuma y'uko Kiyovu Sports iteye umupira w'umuterekano ku ikosa AS Kigali yari imaze gukora, Ndoli Jean Claude yawukuyemo ntiyawukomeza, Blaise ahita awusongamo
Cyagezemooooo
Blaise yishimira igitego yari amaze gutsinda
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubona igitego mu minota ya mbere
Hadashize akanya, AS Kigali iba iracyishyuye
Barashimira Ndahinduka Michel wari umaze kugitsinda
Nyuma yo kwishyurwa igitego, 'abayovu' bari bakonje
'Allo, bahise bacyitwishyura shahu, ubu ni 1-1'....'Yeee , ndakomeza nkubwire uko bimeze'
Mu bafana Kiyovu Sports, harimo n'abakuze
Havugarurema Jean Paul bakunda kwita Raro ukinira Kiyovu Sports aragerageza kwambura umupira umukinnyi wa AS Kigali
Hagati mu kibuga, bararwanira umupira
'Mushyire imipira imbere turebe ko twabona igitego cya 2'
Baribaza niba batahana amanota 3
Kiyovu Sports yakomeje gusatira izamu bikagera n'aho Ndoli asohoka agakiza izamu muri ubu buryo
Kiyovu Sports yari ihagaze neza
Kodo ararinda izamu
AS Kigali hari aho yahushaga ibitego byabazwe
Hagati mu kibuga Kiyovu Sports yahanahanaga neza umupira
Sebanani Emmanuel bakunda kwita Crespo ku mupira
Iyo bibaye ngombwa no mu kirere barazamuka bakahahanganira
Aha baba bari mu kazi, aho kumucishaho umupira, umukinnyi aremera akajya mu bicu
Nyuma y'uko Kiyovu Sports ibonye igitego cya 2, aracyishimira muri ubu buryo
'Kubitaaaa'
Ibyishimo byabo byagaragariraga amaso
'Kiyovu genda urakina nkakwemera'
Mu mabara y'icyatsi n'umweru yisize ku mubiri, na we itseko zari zose
Ifoto irabyivugira...abakinnyi b'inyuma ba Kiyovu Sports barindaga izamu bashyizeho umutima n'imbaraga
Kugongana byo ntibyabura mu kibuga kiba kirimo abakinnyi 22
Iyo umutoza yakubwiye ko umukinnyi atagomba kugucaho, uramuzirika
Mubumbyi Bernabe arashakira AS Kigali igitego cyo kwishyura...ahanganiye umupira na Ngarambe Ibrahim wa Kiyovu Sports
Nyuma yo kunanirwa kumucaho, amukubise umutego umwe bita 'rugondihene'
Hongereweho iminota 4 y'inyongera
Umukino urangiye, ibyishimo byari byose ku bafana ba Kiyovu Sports
No ku bakinnyi byari uko
Kuri rundi ruhande,agahinda k'abakinnyi ba As Kigali kagaragariraga amaso
Uburiye umubyirizi mu kwe ntako aba atagize...arasoma amazi atekereza n'uburyo amanota 3 bayaburiye ku kibuga cyabo
Gutsindirwa ku kibuga cyawe aho benshi mu bakinnyi bita ku mbehe, bituma ucika intege
'Mwihangane, twari twaje twiyemeje kubatsinda'
Minani Hemedi, umuyobozi w'abafana ba Kiyovu Sports abwira itangazamakuru ko umusaruro Aloys Kanamugire ari kubaha ari mwiza
Ibyishimo byari byinshi kuri Blaise watsinze ibitego 2
'Hari retour, tuzabishyura....'
Nubwo batatsinze, AS Kigali basoje bashimira Imana
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
TANGA IGITECYEREZO