Amakuru yari ahari ni uko The Ben azava mu Rwanda tariki 16 Mutarama 2016 akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye ku mpamvu z’ubuzima n’amasomo, gusa iby’uru rugendo byamaze guhinduka kuko uyu muhanzi agomba gukorera ibindi bitaramo mu Rwanda nyuma yo kumvikana n’abari kumufasha mu bikorwa bye.
Amakuru inyarwanda.com yamaze kumenya ni uko The Ben yamaze kumvikana n’imwe mu masosiyete y’itumanaho ya hano mu Rwanda binyuze muri EAP ari nayo imufiteho ubushobozi dore ko ari nabo bamuzanye, bakaba barahamije gahunda yo gukora ibindi bitaramo muri zimwe mu ntara z’u Rwanda, gusa kugeza ubu amakuru arambuye kuri ibi ntaratangazwa.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegeragezaga kuvugana n’ubuyobozi bwa EAP ngo bagire byinshi batangaza kuri aya makuru bavuze ko ntakintu batangaza kuri ibi kuko hari byinshi byo kubanza gukemuka, umwe mu bakozi ba EAP yatangarije Inyarwanda.com ko aya makuru azamenyekana mu minsi iri imbere.
The Ben yaje mu Rwanda aho yari yitabiriye igitaramo cya East African Party
Amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com akura ahantu hizewe ni uko The Ben agomba gutangira ibitaramo byo mu ntara, ndetse mu minsi ya vuba hakaza kuba ikiganiro n’abanyamakuru cyo kubasobanurira byinshi kuri iyi gahunda, andi makuru yizewe ni uko intara ubu yamaze kwemezwa ari Uburengerazuba mu karere ka Rubavu ahagomba kubera ikindi gitaramo cya The Ben gusa amatariki yo ntarashyirwa hanze. Ibi bitaramo bya The Ben byo mu ntara bikazarangira mbere y’ukwezi kwa Gashyantare dore ko muri uko kwezi uyu muhanzi afite igitaramo mu Busuwisi.
REBA HANO IGITARAMO GIKOMEYE THE BEN YAKOREYE I REMERA MURI PARKING ZA SITADE AMAHORO
TANGA IGITECYEREZO