Mu mukino wa 12 wa Azam Rwanda Premier League, Rayon Sports yakiriye ikipe ya Pepiniere FC yari iherutse kwikura muri Shampiyona iyitsinda 3-1. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama 2017.
Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n'igice z'umugoroba. Nubwo Rayon Sports ari yo yahabwaga amahirwe menshi, mu gice cya mbere ikipe ya Pepiniere FC yagerageje kwihagararaho, ab'inyuma bayo bazibira ba rutahizamu ba Rayon Sports bari bayobowe na Moussa Camara. Ibintu byahindutse ku munota wa 61 ubwo Camara yatsindaga igitego cya mbere, ku wa 66 atsinda icya kabiri. Nyuma gato Camara yaje kuvunika ava mu kibuga asimburwa na Lomami Frank. Igitego cya 3 cya Rayon Sports cyatsinzwe na Nahimana Shasir ahita ayobora abafite ibitego byinshi. Kugeza ubu afite ibitego 11 naho Danny Usengimana ukinira Police FC akamugwa mu ntege n'ibitego 10.
MU MAFOTO:UKO UMUKINO WARI WIFASHE
Abafana ba 'Match generation' bafite umuco wo kuza kuri stade n'amaguru bagenda bakubita ingoma
Nk'ibisanzwe Rwarutabura aba yakereye gushyushya urugamba
Gucyenyera niko uyu yahisemo guseruka yambaye aje gufana Rayon Sports
Mbere y'umukino, Masudi Djuma yagaragazaga ibyishimo
Kayiranga Baptiste yabanje gusuhuza abakinnyi b'iyi kipe yakiniye nyuma aza no kuyitoza
Arahoberana na Masudi Djuma wigeze kumubera umukinnyi anayoboye abandi nka kapiteni wa Rayon Sports ubwo Kayiranga yayitozaga
Baraganira nk'abaziranye, mbere y'uko batangira guhanganisha amayeri batoza amakipe yabo
11 ikipe ya Pepiniere FC yabanje mu kibuga
Uburyo butamenyerewe nibwo Rayon Sports yifotojemo...umuzamu w'umusimbura na we yaje kwifotozanya n'abandi
Nyezamu wa Pepiniere yambara numero 71 mu mugongo
Mu gice cya mbere amakipe yombi yahanganiraga mu kibuga hagati
Omar Hitimana, kapiteni wa Pepiniere yari yafashe Moussa Camara biramukundira mu minota 45 y'igice cya mbere
Yajya n'iburyo bwe nabwo agakomeza kumucungira hafi ariko mu gice cya kabiri ibintu byahinduye isura
RWARUTABURA VS SENDERI:' Sende!Ko wadushyize mu rujijo ukaririmba indirimbo z'amakipe yombi, ubundi mubyukuri ufana Rayon Sports cyangwa ufana umukeba?'
'Umusa! rata mbwiza ukuri ndabona ari wowe mwazanye, Senderi ni umu-rayon wuzuye?'
Pepiniere yanyuzagamo ikagumana umupira ndetse ikawuhanahana neza
NkundaMatch w'i Kilinda yibazaga impamvu ikipe ye itari kubona igitego
Mbere y'uko Rayon Sports ibona igitego, abafana baba bumiwe
Hari aho byageraga, Masudi Djuma na we akibaza icyo yakora ngo igitego kiboneke
Masudi n'abamwungirije bati ' Mushyire imipira imbere igere kuri Camara'
Ku rundi ruhande, Kayiranga na we araha amabwiriza umukinnyi w'inyuma 'Muhagarare neza, ntimugire igihunga, ntabwo babacaho'
Mu kibuga ntibiba byoroshye...umubyimba nawo urakora
'Coach , subira inyuma dore warenze ahabugenewe'
'Nyihanganira gato nibutse abakinnyi banjye amayeri nari nababwiye'
'Mwambabariye mugakora ibyo twavuganye koko?'
Camara yari acungiwe hafi cyane
'Mutere imipira imbere cyane muyibarenze dore bamfashe ari 2'
Nova Bayama watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Aramucenzeeee
Camara yakomeje guhatana ashaka igitego
Cyagezemoooo
Ku mupira wa Camara hari handitseho ngo 'Dieu est Grand'(Imana ni nkuru)
Barishimira igitego
King James umufana ukomeye wa Rayon Sports na we yagaragazaga akanyamuneza
Iyo igitego kimaze kugeramo, bafana bashishikaye
Ku rukweto rwa Camara hari handitseho ngo' Je t'aime Maman'(Ndagukunda mama)
Nyuma gato yo gutsinda igitego cya 2, Camara yahise avunika
Imvune yaramukomereye biba ngombwa ko ava mu kibuga asimburwa na Lomami Frank
Iyo bibaye ngombwa, Masudi akoresha n'ibimenyetso kugira ngo abakinnyi bakunde bumve amabwiriza
Shasir watsinze ku mupira
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 3 cyatsinzwe na Nahimana Shasir
Abakinnyi bashimira abafana nyuma y'umukino
Assia ukina filime ni umwe mu bafana ba Rayon Sports bagaragazaga akanyamuneza nyuma y'umukino
'Allo,allo, noneho uri kunyumva neza ko navuye mu rusaku?....Ikipe birangiye tuyitsinze 3-1 ariko yabanje kutugora'
PHOTO:RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO