Abanyarwanda benshi bakunda umuhanzi The Ben bamutegereje i Kigali mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, gusa urugendo rwe rwaje kwigizwa inyuma ku mpamvu we avuga ko zitamuturutseho.Byari byitezwe ko The Ben azagera i Kigali tariki 19 Ukuboza 2016 ariko ubu uru rugendo rwamaze kuzamo impinduka.
Mu minsi ishize The Ben yabwiye umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda ko azagera i Kigali tariki 19 Ukuboza 2016. Nyuma y'iminsi micye atangaje ayo makuru, The Ben ngo yaje kumenya ko iyo tariki yari yatangaje mbere itazakunda kuko tariki 20 Ukuboza 2016 bahise bahashyira ikizami ku ishuri yigaho, bityo akaba ataza mu Rwanda adakoze icyo kizamini, bihita biba intandaro yo gusubika urugendo rwe gutyo.
The Ben aganira na Inyarwanda.com yabajijwe gahunda nshya y’urugendo rwe USA-RWANDA. Yavuze ko atari yamenya neza gahunda y’indege izamuzana, gusa adutangariza ko ateganya guhaguruka hagati ya tariki 21-22 Ukuboza 2016 bivuze ko gahunda uko iteye ari uko azagera i Kigali tariki 24 Ukuboza 2016 aho agomba gukorana imyitozo n’itsinda rizamucurangira kugira ngo azaririmbire abantu ku buryo bwa Live.
The Ben yatumiwe mu gitaramo cya East African Party azahuriramo na Yvan Buravan, Charly na Nina na Bruce Melody
The Ben ugiye kuza mu Rwanda avuga ko atazaba aje kuhaba kuko agomba gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kurangiza amasomo yatangiye dore ko nkuko yabibwiye Inyarwanda.com yiga mu ishuri rya San Francisco University. The Ben avuga ko azasubira muri Amerika amaze gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2017. Mbere yuko ahaguruka kandi The Ben akaba yamaze guha abanyarwanda indirimbo ye nshya yise ‘Roho yanjye’ yagiye hanze mu gihe habura nk’ibyumweru bibiri gusa ngo agere mu Rwanda.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHY THE BEN YSHYIZE HANZE "ROHO YANJYE"
TANGA IGITECYEREZO