Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016 ni bwo umuhanzikazi Sheebah Karungi yakoze igitaramo cy’amateka cyitabirwa ku rwego hejuru ndetse benshi bataha bishimye na cyane ko uyu muhanzikazi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe. Ikindi cyavugishije benshi ni uburyo yari yambaye kuri stage ukongeraho n'imiririmbire ye.
Nkwaatako concert ni cyo gitaramo Sheebah Karungi yaraye akoze cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse bivugwa ko hari abafana be basubiyeyo kubera kubura imyanya. Sheebah Karungi yari kumwe n’abandi bahanzi barimo Bebe Cool, Aziz Azion, Rodney, Ykee Bender n’abandi. Sheebah Karungi yakuriwe ingofero kuko igitaramo cye ni cyo cya mbere cyitabiriwe cyane mu bimaze kubera kuri iyo Hotel kuva mu mwaka wa 2008.Ibindi bitaramo byabereye kuri iyo Hotel mu myaka yashize byagerageje kwitabirwa hari icya Radio and Weasel bise Nyambura Concert, icya David Lutalo n'icya Eddy Kenzo yise Zero to Hero Concert.
Nk'uko tubikesha Big Eye, Bebe Cool nk'umwe mu bahanzi bafatanyije na Sheebah Karungi muri icyo gitaramo cye cyabereye kuri Hotel African, uyu muhanzi w'icyamamare muri Uganda Bebe Cool yaririmbiye neza abari muri icyo gitaramo ndetse benshi baramwishimira. Mu ndirimbo eshatu yabaririmbiye harimo Kabulengane n'indi nshya yitwa Azina Aseka. Nubwo abafana bari bamaze kuruha kubera kubyinana na Sheebah Karungi, ntibyababujije kwizihirwa cyane ubwo Bebe Cool yari ageze kuri stage.
REBA AMAFOTO Y'ICYO GITARAMO CY'AMATEKA CYA SHEEBAH KARUNGI
Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Umuhanzi Ykee Bender
Sheebah Karungi kuri stage
Nguwo Sheebah agarutse kuri stage
Sheebah hamwe na Aziz Azion kuri stage
Bebe Cool kuri stage
Bebe Cool ni umwe mu bishimiwe cyane
TANGA IGITECYEREZO