Kigali

Korali Inkurunziza igiye kumurika Album ya 4 y’amashusho ‘Mubwire Yesu’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/12/2016 7:12
2


Tariki ya 11 Ukuboza 2016 ni bwo Korali Inkurunziza izakora igitaramo cyo kumurika Album ya kane y’amashusho yitwa ‘Mubwire Yesu’, kikazabera i Remera ku itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi kuva isaa Sita z’amanywa kwinjira akaba ari ubuntu.



Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Aoron Niyomwungeri umwe mu baririmbyi ba korali Inkurunziza, yavuze ko muri icyo gitaramo bazafatanya na korali Abakurikiye Yesu (SDA Kacyiru), korali Yesu araje (LMS Kamukina) na Shalom Singers (SDA Remera).

Korali Inkurunziza ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi 7 mu Bibare, Intara y’ivugabutumwa ya Remera. Ni korali yatangiye umurimo mu 1999 itangizwa n’abantu 6 gusa kuri ubu ikaba ifite abaririmbyi bagera kuri 35. Korali Inkurunziza imaze gukora Album 7 z’indirimbo z’amajwi ndetse n’izindi eshatu z’indirimbo z’amashusho bakaba bagiye kumurika indi nshya ya kane yitwa ‘Mubwire Yesu’.

Korali Inkurunziza muri uyu mwaka wa 2016 yakozemo ibikorwa bitandukanye by'ivugabutumwa harimo gukora ibitaramo bitandukanye mu ntara zitandukanye ndetse n'amavuna aho yabatirishije abantu 89. Mu bindi bikorwa yakoze harimo kwifatanya n’izindi korali mu gukusanya inkunga yafashije inshike za Jenocide yakorewe abatutsi.

Inkurunziza

Korali Inkurunziza igiye kumurika Album ya 4 y'amashusho

Inkurunziza choir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BYIRINGIRO AIMABLE8 years ago
    BYIRINGIRO AIMABLE ITORERO RYA NTOSHO INTARA YIVUGABUTUMWA YA GITISI IYO KORARI TUYIFURIJE IGITARAMO CYIZA IMANA IKOMEZE IBARINDE UWO MUGAMBI MWIZA UZASOHORE AMAHORO.
  • tony jado8 years ago
    iyo choir turayikunda cyane!!!!!! bakomeze umurimo tubarinyuma



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND