Umwongereza William Shakespeare ni umwe mu bagabo bamaze igihe kinini batabarutse ariko kugeza na nubu akaba akomeje guhabwa agaciro nk’ukiri mu buzima kubera ibikora by’indashyikirwa yagiye akora kugeza magingo aya bicyamamaza izina rye.
William ukomeje kwibukwa ndetse no guhabwa agaciro, yari umugabo w’Umwongereza benshi mu basizi bafata nk’uwabahaye inganzo, uretse kuba umusizi yari n’umwe mu banditsi bakomeye dore ko ari nawe wanditse igitabo cyavuyemo inkuru ya filime ya Romeo na Juliette kugeza na n'ubu gikunzwe na benshi.
Umusizi William Shakespeare ugifatwa nku kiriho mu myaka 400 yitabye Imana
Kuri ubu no mu Rwanda bakomeje gufata uyu mugabo nk’icyitegererezo mu bisigo ari nayo mpamvu kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2016 ab’i Huye bateguriwe igitaramo cy’ibisigo n’amarushanwa y’abasizi mu rwego rwo gukomeza gukundisha abantu no guteza imbere ubusizi mu Rwanda. Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bwa British Council na Andrea Grieder usanzwe umenyereweho gutegura ibi bikorwa byo gutez’imbere ibisigo mu Rwanda
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016, guhera ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri z’umugoroba (18h00’) bikazabera muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye. Aho n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bazataramira abazaba bitabiriye iki gitaramo.
TANGA IGITECYEREZO