Kuva mu kwezi kwa Kanama 2016 isoko ryo gutegura Miss Rwanda 2017 ryatangiye gupiganirwa. Ni isoko rimaze igihe kinini ndetse ryanyuze mu nzira nyinshi gusa burya ngo amaherezo y’inzira ni mu mbere, byarangiye iri soko ribonye nyiraryo ndetse nubwo bitatangajwe yatangiye no gukora imwe mu mirimo y’ibanze.
Mu gihe imirimo yo gupiganirwa iri soko yari irimbanyije ndetse nyiraryo yamaze no kumenyekana dore ko General Logistic Services yari yamaze kwegukana iri soko gusa uwo bari bahanganye ariwe Rwanda Inspiration Back Up akihutira gutanga ubujurire avuga ko abona yararenganyijwe. Ubujurire bwe bwatewe utwatsi na RALC ndetse binyuze ku munyamabanga Nshingwabikorwa wayo Dr. Vuningoma James yitangariza ubwe ko ntaguhuguza kwabayemo ko abatsindiye iri soko bujuje ibisabwa ngo uryegukane ndetse icyo gihe asaba abanyamakuru ko uzumva atizeye ibyo ababwiye yagera kuri RALC agahabwa ukuri kose.
Nyuma Rwanda Inspiration Back Up yatanze ikirego muri RPPA, aba nabo nyuma baza gutsembera uyu musore kuko basanze yarabandikiye nyamara ataribo yakabaye yandikira, RALC nayo yari yandikiye RPPA nk'urwego rushinzwe amasoko ya leta babagisha inama yuko bakwitwara muri iki kibazo, aha niho amakuru aturuka muri RALC yavugaga ko ubuyobozi bwa RPPA bwagiriye inama RALC yo gusubirishamo isoko ku buryo budafunguye hagahatana abari bahatanye bityo irya mbere rikabanza rigaseswa.
Abakobwa bibazaga byinshi ku iri rushanwa mu minsi iri imbere baratangira kwiyandikisha
Inama ya RPPA yarakurikijwe isoko riraseswa, ritangwa bundi bushya
Ibi niko byagenze kuko RALC tariki 31 Ukwakira 2016 yandikiye abari bahataniye iri soko babasaba kongera gutanga ibyangombwa bipiganirwa iri soko, ibi ariko biza bikurikiye inkubiri yabanje yo gusesa irya mbere. Ubwo basabwaga kongera gutanga ibyangombwa General Logistic Services bavuga ko bashyizweho amananiza yatumye bahita bandikira RALC bayimenyesha ko nta gahunda nimwe bafite yo gutanga ibyangombwa byo gupiganira isoko.
Aha isoko ryari risigaye ripiganirwa n’umuntu umwe ariwe Rwanda Inspiration Back Up, aba basabwaga gusa kurenza amanota 50% bigatuma begukana isoko, ibi kandi niko byagenze kuko nkuko Dr. Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC abitangaza Rwanda Inspiration Back UP yagize amanota arenga mirongo itandatu ku ijana.
Amananiza General Logistic Services bavuga ko bashyizweho
Ubwo ubuyobozi bwa General Logistic services bwatangaga ibaruwa batangaza ko batakitabiriye iri piganwa ku nshuro yaryo ya kabiri bavuze ko babitewe no kutishimira uko irya mbere ryagenze n'uburyo bafashe icyemezo cyo kurisesa kuburyo budafututse, aba bakaba barashinjaga RALC kubarenganya basesa isoko batsindiye ndetse no kuba ibyo basabwa mu isoko rya kabiri bidasobanutse.
Ibyo bo bise amananiza ni byo basabwaga nkuko umwe mu bayobozi ba General Logistic Services yabitangarije Inyarwanda.com, ati” Badusabaga amasezerano n’abagize akanama nkemurampaka, wagirana ute amasezerano nabo utarasinya n'ay'uko watsindiye isoko?, badusabaga amasezerano na Hotel, none se wajya kugirana amasezerano n'ama hotel utaramenya niba uzanatsindira iri soko?..., ibi byose byari amananiza kuko uriya yari asanzwe abikora uwo bashakaga kuriha bamuhaye ingingo zimufasha kuryegukana ni amanyanga bakoze kandi babishaka.”
Isoko ryamaze gutangwa ndetse nyuma yo gusinya amasezerano n’imirimo y’ibanze yaratangiye
Isoko ryo gutegura miss Rwanda 2017 ryamaze gutangwa, Rwanda Inspiration Back Up ikaba yararyegukanye nyuma yo kugira amanota arenga mirongo itandatu ku ijana mu ipiganwa bari basigayemo bonyine dore ko General Logistic Services yari yamaze kwivana muri iri soko. Nyuma yo gutsindira iri soko nubwo bitigeze bitangazwa cyangwa ngo bigire naho bigaragazwa yaba ku mbuga zose za RALC hasinywe amasezerano ndetse n’imirimo yo gutegura Miss Rwanda yamaze gutangira.
Ibi byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda Ishami rya Rubavu (RC Rubavu) Fred Ruterana ukora ikiganiro Ikirori Hot Friday ari nacyo uyu muyobozi wa RALC yatangarijemo uwegukanye iri soko. Mu kiganiro Inyarwanda.com ifitiye amajwi uyu muyobozi yemeza ko Rwanda Inspiration Back Up yatsindiye iri soko ndetse nyuma yuko basinyanye amasezerano imirimo yo gutegura Miss Rwanda igeze kure dore ko tariki 24 Ugushyingo 2016 bafitanye ikiganiro n’itangazamakuru kizategurwa na Rwanda Inspiration BackUp nk'abatsindiye isoko.
Dr Vuningoma James niwe ubwe wiyemereye ko isoko ryamaze kubona nyiraryo
Abajijwe ku kuba iri soko ritsindiwe kabiri, Dr Vuningoma James yagize ati ”Ntabwo ryatsindiwe kabiri iyo Rwanda Inspiration Back Up batajurira, General Logistic Services bari kuba baratsindiye isoko, ariko iyo bajuriye itegeko rivuga guhagarika isoko bikabanza bigakemuka, ryarahagaze hakurikijwe amategeko, bitewe nuko igihe cyo gutangirira imirimo cyadufashe tutararitanga bidusaba kurisesa ngo rizasubirwemo, risubiwemo bariya bikuramo abasigaye baratsinda.”
Ubuyobozi bwa General Logistic Services bwakiriye gute kuba isoko ryahawe uwo bari bahanganye mu gihe bo bikuye muri iri soko ?
Inyarwanda akimara kumva ko Rwanda Inspiration Back Up yatsindiye isoko, twegereye ubuyobozi bwa General Logistic Services tubabaza uko bakiriye iyi nkuru, umwe mu bayobozi b’iyi kompanyi wahaye ikiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda yatangaje ko nta gishya kirimo kuko bikuye mu isoko hari ibimenyetso babonaga by'uko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Rwanda Inspiration Back Up iryegukane.
Aha yagize ati”Ni byiza kuba barihaye uwo bashakaga, ni byiza kandi kuba agiye gutegura iki gikorwa turifuza kimwe n'abandi banyarwanda ko cyagenda neza uzaba nyampinga agatorwa mu buryo bwiza bunyuranye nuko byagenze kuri iri soko, turifuriza imirimo myiza uwatsindiye isoko kandi byumvikane neza ko twe nta kibazo dufite kuri iri soko kuko nitwe ubwacu twikuyemo iyo biza kuba dushaka gukomeza guhatana.” Uyu muyobozi ubwo yarabajijwe niba ntakarengane abona bagiriwe yagize ati:
Ni ibintu twandikiye RALC, tubamenyesha ko dusezeye, twavuyemo kubera akarengane twabonaga kiganje muri iri soko, gusa igitunguranye ni uko umuyobozi wa RALC wahamije ko twujuje ibyangombwa agasaba n'abanyamakuru kugenda akabibereka, uyu ariwe uri guhamya ko tutari twujuje ibyangombwa , abanyarwanda babyumve neza twari twujuje ibyangombwa ahubwo isoko twabonaga hari uwo rigomba guhabwa twe kubera ko tuba dufite byinshi byo gukora ndetse hari n'indi mirimo dufite twahisemo kureka guta igihe mu bintu tubona bitazadufasha twikuramo.”
RALC yatanze icyizere ko Miss Rwanda 2017 azatorwa mu kwezi kwa Gashyantare 2017
Asoza ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ruterana Fred wa Radio Rubavu, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC yabajijwe niba abanyarwanda bagira icyizere ko Miss Rwanda 2017 izaba mu kwezi kwa Gashyantare nkuko bisanzwe, mu magambo ye yagize ati ”Batangiye imyiteguro hashize icyumweru, mu kwezi kwa Gashyantare 2017 hazaba hatowe nyampinga w’u Rwanda w’uwo mwaka.”
TANGA IGITECYEREZO