Nshuti Legends ni umuhanzi winjiye muri muzika aririmba neza. Nyuma y’iminsi yinjiye muri muzika hadutse umukobwa Khelia bagakunda kugendana, nawe yinjira muri muzika, ibintu byatumye benshi babashinja kuba bakundana nkuko nabo babyivugira ko ari na bimwe mu byabaciye intege. Kuri ubu bakoze itsinda ngo baterane akanyabugabo.
Nkuko Nshuti Legend yabibwiye Inyarwanda ngo baciwe intege no kuba benshi mu banyamakuru barabashinjaga kuba bakundana, ubatumiye wese kuri Radiyo cyangwa agiye kubaha ikiganiro wese akababaza iki kibazo niba bakundana babihakana akumva ko bamubeshye bigaca abanyamakuru intege gutyo zo kubafasha. Ibi byatumye ngo bacika intege ariko na none basanga kureka muzika atari cyo cyemezo nyacyo bahitamo kugaruka muri muzika noneho bakoze itsinda.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'NDAKWIBUKA' INDIRIMBO NSHYA YA THE LEGENDS
Abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda ukuri ku rukundo bashinjwa, Nshuti Legends yavuze ko we na Khelia badakundana ndetse ko banabikoze baba bakoze amahano kubera ko ababyeyi babo bavukana ati’Urumva uyu ni umuvandimwe ntabwo twakundana kuko ba mama baravukana, twari twaracitse intege ariko ntidushobora kureka umuziki, impamvu nyayo yo kuba twakoze itsinda ngo duterane akanyabugabo tunakomeza kwereka abantu ukuri kwacu.”
Nshuti na Khelia abahanzi bamaze gukora itsinda ry'umuhungu n'umukobwa ubundi bitakunze kubaho mu Rwanda
Nshuti Legends na Khelia bakoze itsinda baryita The Legends ku ikubitiro bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Ndakwibuka’ amajwi yayo akaba yarafashwe akanatunganywa n'uwakoze iyi ndirimbo ariwe Producer BOB.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'NDAKWIBUKA' INDIRIMBO NSHYA YA THE LEGENDS
TANGA IGITECYEREZO