Nyuma y'ibitaramo yakoreye mu Bubiligi na Canada, mu ijoro ryakeye Israel Mbonyi yakoreye ikindi gitaramo mu gihugu cy’Ubuholandi. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo na Karabaranga Jean Pierre, ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.
Iki gitaramo kiri mubyo Israel Mbonyi yise ‘Prophetic Hymn World Tour’. Icyo ku mugoroba washize cyabereye mu Mujyi wa Deventer. Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo zose ziri kuri album ‘Number one’. Mbonyi yatangarije inyarwanda.com ko kuba Ambasaderi yitabiriye igitaramo cye ari kimwe mu byamutunguye kandi bikanamushimisha.
Ati “ Kubona Ambasaderi n’umuryango we bitabira kiriya gitaramo byanshimishije cyane, ikigeretseho ni uko we ubwe yambwiye ko yanejejwe n’indirimbo zanjye.”
Mu ijambo rye yavugiye muri iki gitaramo, Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre yavuze ko Israel Mbonyi akwiriye kubera urundi rubyiruko urugero, bagakoresha impano zabo zikabageza kure hashoboka.
Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo zose zikubiye kuri album 'Number one'
Yari afite itsinda ryamufashaga gucuranga 'live music'
Arahimbaza Imana ati 'Uri uwa Mbere YESU'
Ambasaderi Karabaranga n'umuryango we nabo bari bitabiriye iki gitaramo
'...Yankuyeho urubanza....'
Wababereye umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana
'...Tuzafata uugendo rurerure, tuzurira imisozi iteganye n'igicaniro, tujye gutamba ...'
Aimable Twahirwa na we yari yaje gushyigikira Mbonyi
Ambasaderi Karabaranga yasabye ko urundi rubyiruko rufite impano rwareberera kuri Mbonyi, anamugurira CD 20 za album ye mu rwego rwo
kumutera inkunga
Mbonyi n'umuryango wa Ambasaderi abafata ifoto y'urwibutso
Tubibutse ko mbere yo kugaruka mu Rwanda, Mbonyi azakora n'ibindi bitaramo 2.Ku itariki 29 Ukwakira 2016, Mbonyi azakorera ikindi gitaramo muri Finland mu Mujyi wa Jyvaskyla, kuva saa kumi z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ama Euro 20 ku bantu bakuru na 15 ku banyeshuri. Igitaramo giheruka Mbonyi azagikorera mu Bubiligi. Ibitaramo 2 bibanza byateguwe na 12 Stones Ministry. Igitaramo cyo mu Bubiligi cyo azacyitabira nk'umuhanzi watumiwe. Ni igitaramo kizaririmbamo n'umuhanzi w'umunyamerika witwa Calvin.
TANGA IGITECYEREZO