RFL
Kigali

Ibimenyetso 7 byakwereka umukobwa ko umusore bakundana nta gahunda amufitiye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/10/2016 19:32
2


Gukunda no gukundwa nibyo bintu byiza bibaho ku isi. Gukundana n’umuntu udafite gahunda, ukinisha urukundo rwawe bishengura umutima.



Ingingo zikurikira ni zimwe muzo umukobwa yakwifashisha mu kumenya niba umuhungu bakundana nta gahunda amufitiye:

1.Ashyiramo intera

Uyu munsi aragutereta bigashyuha ukumva uranyuzwe. Hagashira ibyumweru nka bibiri wagira ngo ntimuziranye. Ntaguhamgara, wohereza message(ubutumwa bugufi )ntasubize. Niba bimeze gutya byaba byiza umusabye mukicara mukabiganiraho, ukamubaza ikibimutera, wabona ntagisubizo gifatika aguha cyangwa akakubwira ko bitazasubira, ntihagira igihinduka, watangira kubona ko harimo ikibazo, ko ahazaza h’urukundo rwanyu atari heza.

2.Nta cyerekezo,nta mishinga

Urukundo ruhamye rurangwa n’imishinga miremire. Iyo ugerageje kumubaza gahunda muteganya cyangwa intego y’urukundo rwanyu, ahita asimbuka akajya kuyindi ngingo. Niba ubona afite iyi myitwarire tangira ugire amakenga kuko ashobora kuba ntagahunda agufiteho. Ni gute wakundana n’umuntu ntimugirane imishinga ihamye n’icyerekezo cy’urukundo rwanyu?

3.Agufata nk’abandi

Ikizakubwira ko umuhungu atagufitiye urukundo ruhamye, muzaba muganira wumva azanye andi mazina y’abandi bakobwa mu kiganiro. Wikwibaza byinshi. Kuriwe ntatandukaniro ryawe n’abandi bakobwa.

Iyo umuntu agukunda by’ukuri akurutisha ibintu byose mu buzima bwe. Niba rero iyo muri kumwe adatinya kukwereka ko yishimiye n’abandi bakobwa abona bahita ,akakuratira uburyo ari beza bateye neza, bambaye neza, ihangane ushakire ahandi warayobye.

4.Si wowe wenyine akunda

Ukunda kumva abantu bakubwira cyangwa nawe wiboneye ko akunda abakobwa benshi . Iki ni ikimenyetso kikwereka ko nta gahunda ihamye agufiteho. Niba waragenzuye neza ugasanga afite iyi ngeso, uracyategereje ikindi kimenyetso? Nawe uri nk’abandi uko agutereta niko nabandi abatereta. Ihangane bibaho ariko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

5.Ntakwibwira

Bijya bibaho ko umukobwa akundana n’umuhungu runaka ariko bikaguma mu kirere. Ntabe yakubwira aho ataha, ntakwereke umuryango we ngo mumenyane, ntuzi akazi akora ..ubwose nawe ubyita ko muri mu rukundo cyangwa ni igisa n’urukundo?

6.Uri igitegwajoro

Umuntu wese ushaka gukora ikintu kibi ahanini yitwikira ijoro. Bavuga ko umukobwa ari igitegwajoro iyo adafite uburanga bushamaje. Icyo gihe abahungu bose bamushakaho urukundo bagerageza kwifashisha ijoro ngo hato hatagira ubabona bamubaza izina kumanywa y’ihangu.

Niba rero umuhungu wita ko mukundana agutega ijoro cyangwa akaba atifuza kukwerekana mu ruhame, mu muryango we, kukwereka inshuti ze ,…zibukira. Ntashaka ko urukundo rwanyu rugaragara kuko wenda atakwishimiye cyangwa afite abandi akurutisha adashaka ko bimenyekana. Iki nacyo ni ikindi kimenyetso wagenderaho ukabona ko umuhungu mukundana nta gahunda agufitiye.

7.Uri igikoresho

Kuri we nta kindi agukundira ni uko wenda yamenyereye ko mwishimisha, mukaryama. Ubona ashishikajwe ni uko uza mukaryama gusa akishimisha mukabyarana abo. Iteka aguhamagara aricyo kiganiro. Ibyo kubana cyangwa ibindi bikorwa by’urukundo ntacyo abivugaho . Ntanikindi ubona agukundira.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso. Nawe wakongeraho ibindi uzi byakwereka umukobwa ko umusore bakundana nta gahunda amufitiye, ko ndetse agomba kugira amakenga y’urukundo arimo. Kugisha inama kuri inyarwanda.com, wohereza ikibazo cyawe kuri email :avichris2810@gmail.com, umwirondoro wawe ugirwa ibanga 100%.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • luke7 years ago
    yuwiiiii burya sinarimbizi ekanze mwereke umuryango
  • Charles7 years ago
    Muzatubwire níbiranga umukobwa udafite gahunda ku musore.





Inyarwanda BACKGROUND