Munezero Fiston myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanditse ibaruwa isabab imbabazi abakinnyi, abafana n’abayobozi b’iyi kipe yambara umweru n’ubururu nyuma y’amakosa yakoze ubwo iyi kipe yakinaga na Mukura Victory Sports mu mukino wa gishuti.
Mu magambo uyu myugariro yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yeruye yemera ko yakoze amakosa ku mukino ikipe ya Rayon Sports yasuyemo Mukura VS, yakoze amakosa ahita anasaba imbabazi.Nyuma y’aya magambo yahise avuga ko ibaruwa yageneye ubuyobozi bw’iyi kipe asigaje kuyandika akoresheje mudasobwa akayitanga.
Munezero Fiston (Ubanza ibumoso) amaze iminsi ku ntebe y'abasimbura
“Ku bakunzi ba Rayon Sports mwese aho muri hose, nkaba nifuje kubabwira ko niteguye gusaba imbabazi Staff na komite zose za Rayon Sports n'abakinyi bose ba Rayon Sports ntibagiwe na mwe bafana mwese jambe ku makosa nakoze ku mukino wa gishuti waduhuzaga na Mukura ubushize. Ibaruwa iri tayari, hasigaye ko ijya ku mashini ikandikwa neza, murakoze cyane”.
Munezero Fiston yashinjwaga kuba yaramenye ko atari ku rutonde rw’abakinnyi bari bubanze mu kibuga kuri uwo mukino ahitamo kutajya mu rwambariro ahubwo akajya kwiyicarira mu bafana.Nyuma, umutoza Masudi Djuma yaramushatse aramubura bituma aba amuhagaritse dore atanagaragaye ku mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0.
Uretse kuba uyu mukinnyi yasabye imbabazi ku makosa yakoze, yanafashe umwanya aburira abakinnyi bakina ku mwanya umwe ko igihe cyabo kigeze kugira ngo bakoreshe imbaraga zidasanzwe kuko agiye gusubirana umwanya.
“C'est FINI la Récréation ! Nifuje guteguza abakinyi dusangiye umwanya mbabwira ko nyuma y'amakosa n’igihano, ngarutse ndundi muntu ! Ubwo nteguje abo dusangiye umwanya mu kibuga mbabwira nti birabasaba gukora cyane kugira ngo bantware umwanya ! Imikino y'icyana cg se Vacance (Ibiruhuko) byarangiye ! Ngiye kugaruka kukazi avec seriosite ikomeye so, ikibwirwa nicumva “.
Mu bakinnyi Munezero yavugaga hahita humvikana Mutsinzi Ange Jimmy umaze iminsi yarafatishije mu mutima w’ubwugarizi aho amaze iminsi afatanya na Manzi Thierry.Mutsinzi Ange bita Jimmy yageze mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’irangira rya shampiyona 2015-2016 avuye mu ikipe ya AS Muhanga dore ko yari amaze no kwigaragaza mu mikino ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 bakinnye.
Ibaruwa Munezero asigaje kwandika akoresheje mudasobwa
TANGA IGITECYEREZO