Nkuko Afrifame Pictures yabasezeranyije kujya ibagezaho agace ka filime y’uruhererekane Seburikoko buri wa mbere, ubu ushobora gukurikirana agace 7 k’iyi filime kasohotse kuri uyu wa mbere, unyuze kuri YouTube kuri 'channel' ya Inyarwanda Tv.
Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Benshi mu banyarwanda baba hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime kuri iyi Televiziyo bagiye basaba ko yajya ishyirwa no kurubuga rwa YouTube.
Nyuma y'ubwo busabe bw'abanyarwanda baba hanze, iyi filime yatangiye gushyirwa kuri uru rubuga rwa YouTube, kugeza ubu hamaze kujyaho uduce tugera kuri 6. Kuri uyu wa mbere hakaba hamaze kongerwaho agace gakurikiye ariko ka 7.
Sebu na Rurinda ni bamwe mu bakinnyi b'imena b'iyi filime
Uretse gukurikira iyi filime kuri uru rubuga ushobora no kuyikurikira kuri televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’). Naho kuwa mbere mukaba mukurikira agace k’iyi filime ka 8.
Reba hano agace ka 7 ka Filime Seburikoko
Kanda Like kuri paje ya Fecebook y’iyi filime Seburikoko ubashe kujya ukurikirana amakuru yayo ya buri munsi, harimo uduce dushya twasohotse, amafoto y’abakinnyi n’ibindi. KANDA HANO
TANGA IGITECYEREZO