Ku itariki 14 Nzeri 2016 ni bwo mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi umuhungu w’umuhererezi mu bana b’umuhanzi Masamba Intore yakoze impanuka ikomeye ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima.
Hari ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2016 ubwo umwana wa Masamba witwa Maxime akaba n'umuhererezi we, yari avuye ku ishuri agiye aho afatira Bus imutahana maze agerageje kwambuka umuhanda akubitana n’imodoka nini yo mubwoko bwa ‘Tram’ iramukubita agwa munsi yayo afatirwamo. Uumushoferi wayo nyuma yo kwikanga ko agonze yahise ahagarara maze abashinzwe ubutabazi batabara bwangu begura iyi modoka umwana avamo ari muzima. Usibye ibikomere nta kindi kibazo gikomeye yagize ku buzima bwe.
Aha ni ku muhanda ubwo impanuka yari imaze kuba
Uyu mwana w’imyaka icumi yakoreye impanuka mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelle mu gace ka Koekelberg, gusa nyuma y’ubutabazi bwihuse yakorewe yabshije kuyirokoka. Ashima Imana mu magambo ye Intore Masamba umubyeyi w’uyu mwana yagize ati “Wakoze Mana gutabara umuhungu wanjye Maxime! Nzahora ngusingiza iteka ryose Amina!”
Maxime umwana wa Masamba wari uhitanywe n'iyi mpanuka Imana igakinga akaboko
Mu kiganiro kigufi Masamba Intore yagiranye na Inyarwanda.com yahamirije umunyamakuru wacu ko koko iyo mpanuka yabayeho ndetse ko nubu bagishimira Imana kuba yarabashije kumurinda kugeza magingo aya. Yagize ati: ” Ubusanzwe iyo kiriya kimodoka kigonze umuntu arapfa, uriya mwana ni Imana yamurinze ni yo mpamvu nanjye ntazahwema kuyishima.”
Twabibutsa ko uyu muhanzi Masamba Intore aherutse gushyira hanze album ye nshya yise ‘Inganzo ya Masamba Intore Icyogere’. Kuri ubu akaba ari umubyeyi w’abana bane, bose baba hanze y’u Rwanda kuko hari abiga mu Bubiligi abandi bakaba biga muri Canada.
Reba Video aho uyu mwana yatangaga ubuhamya bw'ibyamubayeho mu rusengero:
TANGA IGITECYEREZO